Ingemwe z’ibiti Miliyoni 63 zitegereje abazazitera muri uyu muhindo

Ikigo gishinzwe Amashyamba (Rwanda Forestry Authority/RFA) kirahamagarira abaturarwanda bose, gutera no kwita ku ngemwe z’ibiti zigera hafi kuri Miliyoni 63 muri iki gihe cy’umuhindo (kuva mu kwezi k’Ukwakira kugera mu k’Ukuboza 2023).

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Dr Concorde Nsengumuremyi, yahaye ikiganiro Kigali Today, avuga ko imishinga ya Leta yateguye ingemwe zingana na 34%, itari iya Leta na yo ikaba ifite izingana na 43%, ndetse n’abikorera ku giti cyabo bateguye izigera kuri 23%.

Dr Nsengumuremyi agira ati "Ingemwe ziracyari mu mapepinyeri, hari iza gakondo n’imvamahanga, harimo ibiti by’ishyamba, ibiti bivangwa n’imyaka, ibiti by’imbuto, imigano n’ibiti by’imitako."

Minisiteri zitandukanye, imishinga ya Leta irimo uwa Green Amayaga na Green Gicumbi, imishinga itari iya Leta nka ARCOS na Enabel, ibigo byigenga birimo inganda z’icyayi, amabanki, ibigo by’itumanaho n’ibindi byahawe gucunga amashyamba ya Leta, bizafatanya n’abaturage gutera ibyo biti.

Umuyobozi Mukuru wa RFA avuga ko imirimo yo gutera ibi biti no kubyitaho yitezweho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, gukumira iyoherezwa mu kirere ry’imyuka yangiza ubuzima ikanateza ihindagurika ry’ibihe, ndetse no gutanga imirimo kuri benshi.

Ati "Nshishikariza buri wese gutera ibiti nibura bitatu hafi y’urugo rwe, ariko yibanda ku biti by’imbuto kuko uretse guteza imbere imirire myiza, bigira uruhare mu kurwanya isuri n’imihindagurikire y’ikirere."

Dr Nsengumuremyi avuga ko n’ubwo gahunda ya Leta yo gutera amashyamba ku buso bungana na 30% yagezweho, ariko ngo haracyari akazi kenshi bitewe n’ibice byinshi by’Igihugu byambaye ubusa.

Ahari imirima hakenewe ibiti bivangwa n’imyaka, mu gihe ku nkengero z’imihanda n’imigezi, ku biyaga, mu busitani bw’ibitaro, ubw’amashuri, ku nsengero, ku masoko n’ahandi ngo hakenewe ibiti bisanzwe.

Gahunda ya Leta igamije ko ahantu hose haterwa ibiti ku buryo uhareba atahabona ikindi usibye amashyamba, kuko ngo atuma abantu bahumeka umwuka mwiza bikabarinda indwara zitandukanye.

Dr Nsengumuremyi avuga ko uretse gukumira ibiza birimo kwibasira Igihugu n’Isi muri rusange, ahari amashyamba nta bukene buhaba kuko ibiribwa n’ibikoresho byinshi bikomoka ku biti.

Ikigo RFA kivuga ko mu rwego rwo kurinda ibiti byatewe, inzego z’ibanze zizifashisha Itegeko rigenga amashyamba, zigakorana n’abaturage kugira ngo babirinde hatagira igiti gipfa gutemwa cyangwa kuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza cyane, umushyinga Green Africa Innitiative wa CCID wazize iki muri 2020 kandi perezida yari yabemereye ubufasha munama ya *MEET THE PRESIDENT* 14/08/2019. Ubundi ibyabo byarangiye gute ?

Amahoro yanditse ku itariki ya: 20-09-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka