Guteza imbere ubukerarugendo byahesheje u Rwanda kwakira inama ya WTTC

U Rwanda rwakiriye inama ya 23 y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo (WTTC), inama irimo kubera kuri Kigali Convention Center, guhera ku itariki 01 kugeza ku ya 03 Ugushyingo 2023.

Pariki y'Igihugu ya Nyungwe
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Perezida akaba n’Umuyobozi mukuru wa WTTC, Julia Simpson, mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa Kabiri 31 Ukwakira 2023, yavuze ko ari yo nama ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, u Rwanda rukaba ruyakiriye nk’ikimenyetso cyo kwerekana intambwe rwateye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, no guteza imbere ubukerarugendo.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga

Duhereye ku rugero rwa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, imibare itangwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), igaragaza ko mu Rwanda hari ingagi zibarirwa mu 1,000 harimo 604 ziba mu Birunga. Uku kwiyongera bikaba biterwa n’imbaraga zashyizwe mu gusigasira ingagi, by’umwihariko izo mu Birunga, kuko kugeza ubu zitakibarizwa ku rutonde rw’ibinyabuzima biri mu marembera, nk’uko byari byifashe mu myaka 20 ishize.

Imibare itangwa na RDB kandi, igaragza ko u Rwanda rwinjije Miliyoni 247 z’Amadolari ya Amerika mu mezi atandatu ya mbere ya 2023, aho yazamutse ku kigero cya 56% ugereranyije n’amezi atandatu ya 2022.

Pariki y’Igihugu y’Akagera

Urwego rushinzwe kubungabunga Amapariki ya Afurika (African Parks), ruvuga ko Pariki y’Igihugu y’Akagera yabaye intangarugero mu kwerekana ko bishoboka, kugira pariki ifite ubushobozi bwo kwibungabunga binyuze mu kuyicunga neza.

Inyamaswa eshanu nini zo mu Kagera
Inyamaswa eshanu nini zo mu Kagera

African Parks ivuga ko Pariki y’Akagera kuri ubu igeze ku 100% yitera inkunga binyuze mu mishinga ibyarira inyungu abayituriye, no mu bikorwa by’ubukerarugendo. Kugeza ubu 43% by’abinjiza amafaranga baje kuyisura ni Abanyarwanda, ariko hakaba n’ibindi byiciro bisonerwa mu kuyisura harimo n’amatsinda y’abanyeshuri.

African Parks kandi ivuga ko mu mwaka wa 2022, imishinga yo kuzamura Pariki y’Akagera yinjije hafi Miliyoni 1 y’Amadolari ya Amerika (asaga Miliyari 1Frw) yahindukiye akajya gukoreshwa mu kuzamura imibereho y’abaturiye Pariki.

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe

Raporo iheruka gushyirwa ahagaragara na RDB, yerekana ko Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yinjiza akabakaba Miliyoni 4.8 z’Amadolari (asaga Miliyari 4.8Frw) mu mwaka. Gahunda ya Pariki ya Nyungwe yo guteza imbere ubukerarugendo, igaragaza ko abanyagihugu bayisura bakomeje kwiyongera cyane (45-50%), mu gihe abanyamahanga babarirwa hagati ya 35-40% (ariko bo bakagira umwihariko wo kuhatinda no kuhasiga amafaranga menshi).

Inama ya WTTC

Inama ya 23 y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukerarugendo WTTC irimo kubera mu Rwanda, ihuje abayobozi bakomeye ku rwego rw’Isi barimo abakuru b’ibihugu, bari kumwe n’abayobozi ba za Guverinoma n’ibigo mpuzamahanga by’ubukerarugendo.

Abanyagihugu ni bo basura Pariki ya Nyungwe ku bwishi
Abanyagihugu ni bo basura Pariki ya Nyungwe ku bwishi

Kabuhariwe muri ruhago, umunya Côte d’Ivoire Didier Drogba, na we ari mu bagomba kuvuga ijambo muri iyo nama ibaye bwa mbere ku mugabane wa Afurika ikabera mu Rwanda, kubera intera rugezeho mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka