Bugesera: Bizeye ko ibiti byahatewe bizabafasha guhangana n’amapfa

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Gashora baravuga ko biteze umusaruro ku biti byahatewe kubera ko bizabafasha nguhangana n’amapfa akunze kwibasira ako gace bitewe n’izuba ryinshi rikunda kuhava.

Mu Kagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora hatewe ibiti birenga ibihumbi 22 byatewe kuri hegitari 35
Mu Kagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora hatewe ibiti birenga ibihumbi 22 byatewe kuri hegitari 35

Babitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukwakira 2023, ubwo umuganda rusange wahujwe no gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba ku rwego rw’Igihugu waberaga mu Kagari ka Kagomasi mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

Nubwo mu Karere ka Bugesera higeze kuba amashyamba ariko ubu ni kamwe mu Turere dukunze kwubasirwa n’izuba cyane, dore ko hari n’igihe cyageze abahatuye bakajya bahatura igice kimwe cy’umwaka ikindi bakimukira ahandi kubera ikibazo cy’amapfa cyaterwaga n’izuba ryinshi ryaterwaga n’uko ibiti n’amashyamba bifasha mu gukurura imvura nta byari bigihari.

Ubwo hatangizwaga igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, hatewe ibiti ibihumbi 22 ku buso bungana na hegitari 35, ari na ho abahatuye bahera bavuga ko bizabafasha guhangana n’amapfa akunze kubibasira.

Gutera ibiti mu Karere ka Bugesera byitabiriwe n'abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahuriye n'ibikorwa byo gutera ibiti n'amashyamba mu gihugu
Gutera ibiti mu Karere ka Bugesera byitabiriwe n’abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahuriye n’ibikorwa byo gutera ibiti n’amashyamba mu gihugu

Jean Damascene Ukirimuto wo muri uwo Murenge, avuga ko bakiriye neza igikorwa cyo gutera ibiti, kubera ko agace kabo gafatwa nk’ubutayu.

Ati “Uno Murenge ufatwa nk’ubutayu. Kuba tugize amahirwe Leta ikadutekerezaho ikadufasha ikaba ituzaniye ibi biti, bigiye kudufasha guhangana n’amapfa, kuko nitubifata neza tukabyitaho bizabasha kudukururira ya mvura tubura.”

Mugenzi we witwa Jeanne Mukamurigo ati “Iyo izuba ryavuye duhura n’inzara cyane bikomeye, hano mu Murenge wa Gashora dukunda guhura n’izuba ryinshi rikadutera amapfa, ibi biti iyo bitapfuye bikunda gukurura imvura, ugasanga tubonye imvura ku gihe. Tugiye kubibungabunga ku buryo tutazabyegereza isuka kugira ngo bidapfa, tubirinde ikigunda, nk’aho twegereye tuzajya tubishyiraho n’amazi tuvanye mu ngo tubibungabunge.”

Ibiti byatewe mu mirima bahinga, kugira ngo bizafashe ba nyiriyo kurwanya isuri. Harimo kandi ibitunga ibihingwa biva mu butaka, bishobora kandi gukoreshwa bagaburira amatungo yabo, byanakwifashishwa mu gihe hakenewe inkwi, ariko muri rusange bikazafasha mu kuyungurura umwuka mwiza, gukurura imvura no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko impamvu nyamukuru yo guhitamo Akarere ka Bugesera, ari uko gafite amateka mu byerekeranye n’ibidukikije haba mbere ya Jenoside ndetse na nyuma yayo.

Minisitiri Musabyimana avuga ko hakenewe guterwa ibiti byinshi hirya no hino mu gihugu kugira ngo barusheho guhangana n'imihindagurikire y'ibihe
Minisitiri Musabyimana avuga ko hakenewe guterwa ibiti byinshi hirya no hino mu gihugu kugira ngo barusheho guhangana n’imihindagurikire y’ibihe

Ati “Aka ni Akarere kagize ibibazo bikomeye by’amapfa ku buryo hari igihe cyigeze kugera abaturage aha ngaha barimuka. Kugera hafi mu 2000 hano hari hakiri ibibazo by’amapfa, ku buryo abaturage benshi wabonaga badashobora gukora imirimo yabo ngo bahagume, ndetse hari n’inzara.”

Akomeza agira ati “Nyuma yaho haje kuba imbaraga nyinshi za Leta zo gutera ibiti hirya no hino, ikibazo kiragabanuka kubera ko ubu ngubu wabonaga ari agace kagwamo imvura kimwe n’ahandi mu gihugu, ndetse abaturage baranatuye baniteje imbere. Twahaje kugira ngo dukomeze izo mbaraga zatangiye zo kuhatera ibiti, cyane ko bigaragara ko dukeneye byinshi.”

Biteganyijwe ko muri iki gihembwe, hazaterwa ibiti birenga miliyoni 63, kugeza ubu mu Rwanda ibiti biteye ku buso bungana na 30%.

Bishimiye gutera ibiti bizatuma agace batuyemo kataba ubutayu
Bishimiye gutera ibiti bizatuma agace batuyemo kataba ubutayu
Nyuma y'umuganda habayeho ibiganiro
Nyuma y’umuganda habayeho ibiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka