Basanga ibinyabuzima gakondo bike bisigaye bikwiye kubungabungwa bikongera kugwira

Abashakashatsi bavuga ko hari ibinyabuzima nk’amafi, inyogaruzi, urukangaga n’ibindi byahoze mu gishanga cya Migina no mu cyogogo cy’uwo mugezi mu Turere twa Gisagara, Nyaruguru na Huye, byacitse kubera iyangirika n’ihumana ry’amazi, bagasanga bike bisigaye byabungabungwa bikongera kugwira kuko bifite akamaro gakomeye.

Urufunzo ruri muri bimwe mu binyabuzima bigenda bicika
Urufunzo ruri muri bimwe mu binyabuzima bigenda bicika

Ibyo ni ibyagarutsweho nyuma y’ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), gahunda yaryo yita ku mutungo kamere w’amazi (IHP) mu Rwanda.

Abashakashatsi batangiye iyi nyigo muri 2016 kugera muri 2022, bajya inama y’uko n’ahandi inyigo nk’izi zakorwa kugira ngo u Rwanda rudakomeza gutakaza umwimerere warwo mu bimera n’ibisimba bya gakondo.

Umuyobozi wa IHP mu Rwanda, Charles Kasanziki, avuga ko hari ibimera bitakiboneka byakumiraga isuri ku misozi bikanayungurura amazi mu bishanga.

Amafi yari amaze kurobwa muri kimwe mu bishanga by'i Kigali
Amafi yari amaze kurobwa muri kimwe mu bishanga by’i Kigali

Atanga ingero z’urukangaga, urubingo, urufunzo, umukenke, imiseke, ishinge, ubusuuna n’ibindi, bikaba byarasimbujwe umuceri n’ibigori ku misozi, mu mibande no mu bishanga, nyamara byari ubuturo bw’ibisimba na byo bitakiboneka.

Kasanziki agira ati "Amafi n’utundi dukoko tuba mu mazi nk’inyogaruzi, bya nyiramazi n’ibindi, bibaho kubera ko ayo mazi yujuje ubuziranenge runaka bubibereye. Hari inyoni zahabaga nk’ibiyongoyongo, imisambi, inyange, ntabikiboneka."

Kasanziki na bagenzi be bafatanyije ubushakashatsi, bavuga ko isuri iterwa n’ubuhinzi cyangwa ubucukuzi, ifumbire mvaruganda n’imiti yica udukoko, gutema amashyamba agasimbuzwa imyubakire n’ibindi bikorwa bya muntu, uretse kwirukana ibinyabuzima gakondo ngo birimo no guteza indwara z’ibyorezo.

Umushakashatsi witwa Dr Jean Pierre Hakizimana, avuga ko mu myaka 30 ishize kuva 1990-2020, imiturire mu cyogogo cya Migina yikubye gatatu, igabanuka ry’amashyamba na ryo ryikuba inshuro zirenga 3, kuko hegitare zirenga ibihumbi 11 ngo zaratemwe zikurwaho burundu.

Abashakashatsi bakorana na UNESCO mu Rwanda berekanye inyigo bakoze ku iyangirika ry'ibidukikije mu cyogogo cya Migina
Abashakashatsi bakorana na UNESCO mu Rwanda berekanye inyigo bakoze ku iyangirika ry’ibidukikije mu cyogogo cya Migina

Aba bashakashatsi bavuga ko abaturage bakeneye gufashwa kurinda icyogogo cya Migina n’ahandi hose, hashobora gutuma imigezi y’u Rwanda ihumana cyangwa itemberamo isuri, imyinshi ikaba yohereza amazi mu ruzi runini rwa Nile.

Bavuga ko ubwiyongere bw’abaturage bubangamiye ibimera gakondo, bagasaba ko bafashwa gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuko bikumira isuri, bikaba ari ibiryo by’amatungo, bigafumbira ubutaka kandi bigatanga inkwi n’uduti twa mushingiriro.

Uturima tw’igikoni mu ngo hamwe no gufata ingamba zo kongera umusaruro w’ubuhinzi, ariko bikorewe ahantu hato, ngo byafasha imisozi itahinzweho kongera kuba ubuturo bw’ibinyabizima gakondo byahozeho mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka