Amashyiga akoresha imirasire y’izuba ashobora kuba igisubizo ku batekeshaga inkwi

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ku bufatanye na Kaminuza yo mu Bwongereza, Coventry University, yatangiye gukora ubushakashatsi bugamije gukusanya amakuru ku bwoko bushya bw’amashyiga akoresha imirasire y’izuba.

Harimo gukorwa ubushakashatsi bw'uburyo amashyiga yakoresha ingufu zituruka ku mirasire
Harimo gukorwa ubushakashatsi bw’uburyo amashyiga yakoresha ingufu zituruka ku mirasire

Aya mashyiga mashya namara gutunganywa, azifashishwa mu kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu rwego rwo kurengera ibidukikije nk’uko byemezwa n’Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri REG, Eng. Kabananiye Janvier.

Yagize ati: “Icyo tugamije cyane ni ukubona uburyo bwo guteka bwifashisha imirasire y’izuba, bityo ikoreshwa ry’inkwi n’amakara bigabanuke, kuko tugomba kurengera ibidukikije. Ubu bushakashatsi rero buzadufasha kubona amakuru ku mikoreshereze y’aya mashyiga ndetse n’imiterere ikenewe kugira ngo natangira gukwirakwizwa azorohereze Abanyarwanda kuyakoresha. Intego ni uko buri wese ateka atangije ibidukikije kandi yorohewe.”

Kabananiye avuga ko ubu bushakashatsi bwatangiriye mu Mirenge 6 y’Akarere ka Kayonza.

Kabananiye yagize ati: “Twahisemo ingo 20 mu Mirenge itandukanye tuzakorana na zo muri ubu bushakashatsi. Tuzabanza gupima urugero rw’ibicanwa zisanzwe zikoresha, nyuma tubahe aya mashyiga mashya bayakoreshe turebe imbogamizi bahura na zo mu kuyakoresha ndetse n’uburyo aborohereza mu mibereho yabo.”

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri REG, Eng. Kabananiye Janvier, avuga ko amakuru azava muri ubu bushakashatsi azifashishwa mu kwerekana ko bishoboka gukoresha imirasire y'izuba mu guteka, cyane cyane mu cyaro
Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri REG, Eng. Kabananiye Janvier, avuga ko amakuru azava muri ubu bushakashatsi azifashishwa mu kwerekana ko bishoboka gukoresha imirasire y’izuba mu guteka, cyane cyane mu cyaro

Kabananiye avuga ko amakuru azava muri ubu bushakashatsi azifashishwa mu kwerekana ko bishoboka gukoresha imirasire y’izuba mu guteka, cyane cyane ku batuye mu byaro.

Yagize ati: “Ntawe ukwiye kumva ko atakoresha ikoranabuhanga mu guteka kuko atuye mu cyaro. Ubu bushakashatsi rero buzadufasha kumenya ibikenewe kugira ngo ubu buryo bushya buzakwirakwizwe tuzi neza ibikenewe kandi bya ngombwa kugira ngo abantu bitabire gukoresha aya mashyiga.”

Umushakashatsi akaba n’umwalimu muri Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza, Dr Jonathan Nixon, akaba ari na we uhagarariye ubu bushakashatsi, yemeza ko ibizava muri ubu bushakashatsi bizafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

Nixon yagize ati: “Ubu bushakashatsi buratanga icyizere cy’uko bishoboka gutanga igisubizo ku baturage bahangayikishijwe no kubona ibicanwa mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ibi kandi bikazanafasha no kugera ku ntego yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere iterwa ahanini n’imyuka mibi yangiza ikirere.”

Umushakashatsi akaba n'umwalimu muri Kaminuza ya Coventry, Dr Jonathan Nixon (ibumoso) yemeza ko ibizava muri ubu bushakashatsi bizafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere
Umushakashatsi akaba n’umwalimu muri Kaminuza ya Coventry, Dr Jonathan Nixon (ibumoso) yemeza ko ibizava muri ubu bushakashatsi bizafasha mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere

Bamwe mu baturage bo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kayonza batangiye gukorerwaho ubwo bushakashatsi mu ngo zabo, bemeza ko mu gihe ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bizaba byatangiye gushyirwa mu bikorwa bizabafasha cyane mu gukemura ikibazo cyo kubona ibicanwa kibugarije muri iki gihe.

Sinzabakwira Valens yagize ati: “Aho dutuye ino aha kubona inkwi zo gucana cyangwa amakara biragoye cyane ku buryo hari n’aho dukoresha ibikenyeri kugira ngo tubashe guteka amafunguro. Rero turamutse kubonye ikoranabuhanga ryo gutekesha amashanyarazi akomoka ku zuba byadufasha cyane.’’

Sylivie Mukeshimana na we yagize ati: “Kubona inkwi zo guteka ino aha bisaba gutema amashyamba kandi na yo rwose urabona ko ino aha adakunda kuboneka. Turamutse tubonye ayo mashyiga agezweho byadufasha cyane kubona ibicanwa bidahenze, kandi tugatekera ahantu hafite isuku, bikanadufasha mu kubungabunga ibidukikije.”

Habimana François we yemeza ko nibatangira gukoresha amashyiga agezweho bizabafasha kubungabunga ibidukikije ndetse no kwirinda indwara z’ubuhumekero.

Yagize ati: “Twebwe kubera gutekesha inkwi zisanzwe ino aha, icya mbere kuzibona bigize kuba bigoye cyane, icya kabiri zikanatera imyotsi myinshi hakaba hari impungenge ko iyo myotsi yazadutera indwara zo mu buhumekero. Nidutekera kuri ayo mashyiga rero bizadufasha kwirinda izo ndwara tunabungabunge ibidukikije tureka gutema ayo mashyamba.”

Ubu bushakashatsi bwa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije na Kaminuza ya Coventry yo mu Bwongereza buteganyijwe kuzarangirana n’ukwezi kwa karindwi k’umwaka wa 2024.

Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka