Amafaranga agenerwa imishinga y’abaturiye Pariki z’Igihugu akomeje kwiyongera

Uturere duturiye Pariki z’Igihugu twagenewe amafaranga yavuye mu bukerarugendo asaga Miliyari 3.272Frw, azakoreshwa mu bikorwa byateganyijwe mu ngengo y’imari ya 2023-2024, bijyanye no guteza imbere abaturage, akaba yariyongereye ugereranyije n’imyaka ishize.

Umuyobozi wa Pariki y'Ibirunga, Uwingeri Prosper (ibumoso), ashyikiriza sheki Umuyobozi w'Akarere ka Musanze
Umuyobozi wa Pariki y’Ibirunga, Uwingeri Prosper (ibumoso), ashyikiriza sheki Umuyobozi w’Akarere ka Musanze

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwagaragaje ko ayo mafaranga azahabwa uturere 14 aritwo Burera na Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba hamwe n’uturere twose turindwi tugize Intara y’Iburengerazuba.

Akarere kahawe amafaranga menshi ni Kayonza, kagenewe 545,362,058Frw, gakurikirwa na Musanze na Nyabihu twahawe miliyoni 381,753,000Frw, mu gihe Akarere kahawe amafaranga makeya ari aka Karongi kagenewe 68,170,000Frw.

Kuva mu 2005, ubwo u Rwanda rwatangiraga igikorwa cyo kwita izina abana b’ingagi, byajyanye no kugenera abaturiye Pariki amafaranga yinjijwe n’ubukerarugendo, agashyirwa mu bikorwa by’iterambere n’imibereho myiza.

Ni ibikorwa byatangiye hashyirwaho ibigega by’amazi ku baturiye Pariki y’Ibirunga, ariko ubu byageze no mu baturage bakora ibikorwa bitandukanye bibumbiye mu mashyirahamwe, kandi bibafasha gukumira ibikorwa byangiza Pariki nka ba rushimusi.

Uko umusaruro uva mu bukerarugendo wiyongera, niko n’amafaranga abaturage bahabwa yiyongera, uva kuri 5% yatanzwe kuva 2005 agera kuri 10% muri 2017.

RDB mu gihe cyo kwitegura kwita izina 2023, yagaragaje ko amafaranga asaranganywa imirenge ituriye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagiye yiyongera kuko mu 2005, yavuye kuri Miliyoni 16Frw agera kuri Miliyari 1.140Frw muri 2023, mu gihe mu Rwanda hose ageze muri Miliyari 3.272Frw.

Mu 2022 Abanyarwanda 5,000 babashije gusura ibikorwa bitandukanye muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu gihe abayisuye bose hamwe barengaga ibihumbi 34.

Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Uwingeri Prosper, yabwiye itangazamakuru muri Kanama 2023, ko mu myaka 18 ishize hariho gahunda yo Kwita Izina, ibikorwa byinshi byagiye byubakirwa abaturage binyuze muri iyi gahunda yo gusaranganya ibiva mu bukerarugendo, ibintu byereka abaturage n’abafatanyabikorwa ko pariki ibereyeho gutanga ibisubizo.

Uwingeri yagaragaje ko abaturiye Pariki hari ibikorwa byo kubateza imbere, binyuze mu makoperative arenga 70 akora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Mulindwa Prosper, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yabwiye Kigali Today ko amafaranga bahawe umwaka washize yafashije akarere kwegereza amazi abaturiye Pariki ya Gishwati, agasaba abaturage kwirinda ibikorwa byo kuyangiza, kuko umusaruro w’ibiyivuyemo bigaruka bikabagirira akamaro.

Mu Rwanda habarizwa Pariki enye harimo iy’Ibirunga iherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, Pariki y’Akagera iherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, iya Nyungwe ihuza Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburengerazuba hamwe na Pariki ya Gishwati iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka