Abashimutaga inyamaswa biyemeje kuzibungabunga bibabyarira inyungu

Abahoze mu bikorwa by’ubushimusi bw’inyamaswa no kwangiza ibidukikije muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, nyuma yo gukangurirwa kwitandukanya na byo bakitabira indi mirimo ibateza imbere, n’indi ifite aho ihurira no kubungabunga Pariki, ubu barirata iterambere, ku buryo ntawe ugitekereza kongera kujya muri Pariki ngo yangize ibinyabuzima biyibarizwamo.

Abari ba rushimusi barorojwe biteza imbere
Abari ba rushimusi barorojwe biteza imbere

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga iherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda. Mbere ya 2004 hataranozwa ingamba zirambye zo gukumira ibyangizaga urusobe rw’ibinyabuzima rwaho, benshi mu bari bayituriye, cyane cyane mu gice cy’Imirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze bayihoragamo mu bikorwa by’ubushimusi.

Nsabimana Jean Bernard wo mu Mudugudu wa Nyakigina Akagari ka Nyabigoma mu Murenge wa Kinigi, agaruka ku kuntu akiri umusore, mu gace k’iwabo, guhiga inyamaswa zo muri iyi Pariki babifataga nk’umurimo w’ibanze bakesha amaramuko ya buri munsi.

Yagize ati "Abasore n’abagabo twirirwaga muri Pariki duhiga inyamwaswa tukazitega imitego, tukazica tukazibaga. Twashoboraga kumara iminsi itatu cyangwa ine twarataye ingo tuyizereramo, aho twabaga ducengacengana n’abari bashinzwe kuyirinda. Inyama z’inyamaswa twabaga, tukazikorera ku mitwe tukajyanira abagore bagateka izisagutse tukagurisha".

Ati "Nta rindi terambere twabashaga gutekereza habe n’iryo ubwo bushimusi bw’inyamaswa bwatugejejeho, kuko igihe cyose twabukoraga turarikiye ikiri bujye mu nda cy’uwo munsi gusa, ntiturebe ngo ejo hazaza tuzabaho dute, abana bige bate, yewe n’amafaranga twakuraga mu nyama twabaga twagurishije, twayashoraga mu tubari, yose tukayamarirayo, ingo zigahora mu nduru n’ubukene bidashira".

Nyirabahire Jeannette utuye mu Mudugudu wa Nyakigina Akagari ka Nyabigoma, akaba anakuriye Koperative yitwa KAIKI ihuriyemo abahoze mu bushimusi, na we agaruka ku ruhare rw’abagore mu bikorwa byo kwangiza Pariki.

Yagize ati "Ifumberi, impongo n’imbogo ni zo nyamaswa abagabo bacu birirwaga bahiga muri Pariki, bakazitega imitego, bakazicisha amacumu, amashoka n’imihoro babaga bitwaje, bamara kuzibaga, bakamanukana inyama, bakazituzanira abagore akaba ari twe tuziteka. Ubuhigi n’ubushimusi bw’inyamaswa byasabaga imbaraga nyinshi, kurara amajoro mu mashyamba no kuzinduka ibicuku, iyo mirimo tukayiharira abagabo mu gihe abagore twe icyo twakoraga ari uguteka inyama no kujya muri Pariki gucamo ibiti byo kuzitekesha no kwahiramo ubwatsi bw’amatungo".

Hari aborojwe inkoko
Hari aborojwe inkoko

Ati "Twari nk’inyeshyamba, tudatana n’umwanda kubera guhora mu ishyamba ntitubone umwanya wo kwiyitaho. Ari izo nyama z’inyamaswa babaga bishe, ibiti twatemaga mu ishyamba ndetse n’ubuki twahakuragamo, byose twarabisesaguraga, na bicye tubashije kugurisha, amafaranga avuyemo tukayajyana mu tubari tukayanywera inzoga tugataha twasinze, ibyo gutekereza iterambere ry’urugo ngo abana barambara iki cyangwa amafaranga yo kubarihira amashuri byose nta wigeraga abiteganya. Ubwenge bwo kugira ikindi kintu umuntu yigezaho nta wabugiraga; mbese ibyo twabaga twaruhiye byose byatuberaga imfabusa".

Abahoze mu bikorwa by’ubushimusi, mu buhamya bwabo bagaragaza ko ingaruka babugiriragamo ndetse n’amakimbirane hagati yabo na Pariki zari nyinshi cyane.

Abo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange, bavuye muri ubwo bushimusi babifashijwemo na Leta ibinyujije mu muryango wita ku kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, no kuzamura Imibereho y’abayituriye, SACOLA, babasha guhanga imirimo ibateza imbere binyuze mu Makoperative yibanda ku bikorwa bigamije kubungabunga iyi pariki, aho amwe muri yo akora ibikorwa byo gusana mu buryo buhoraho urukuta rukumira ko inyamaswa zo muri Pariki ziyisohokamo, ngo zitangiza ibikorwa by’abaturage. Iyo ni imirimo bahemberwa mu rwego rwo kububakira ubushobozi, ntibahore bahanze amaso ibiva muri Pariki nk’uko byahoze mbere.

Ibi byanafashije guhindura imyumvire bahoranye mbere, ku buryo ubu abenshi bagiye bacika ku kwangiza Pariki n’ubwo bitarakemuka burundu.

Nsabimana agira ati "Ubuyobozi bwaratwegereye butangira kudukangurira kureka ubushimusi bw’inyamaswa no guhagarika kwangiza Pariki. Kugenda tubyiyumvisha byabanje kudutonda, kuko ariho twakuraga ibyo turya, ariko uko iminsi igenda ishira tukarushaho gusobanukirwa ko mu gihe twaba tuyibungabunze aribyo byatugirira akamaro kurushaho, ibyo bituma tugenda turushaho gusobanukirwa ko ari twe ba mbere bakwiye kuyirinda, ku buryo ubu urwego tugezeho, ari uko nta muntu wahirahira ngo yinjiremo ajye guhiga inyamaswa tumurebera".

Abahoze mu bushimusi bw'inyamaswa n'ababakomokaho bagenda bafashwa guhanga imirimo ibyara inyungu bikabarinda kurarikira ibyo muri Pariki
Abahoze mu bushimusi bw’inyamaswa n’ababakomokaho bagenda bafashwa guhanga imirimo ibyara inyungu bikabarinda kurarikira ibyo muri Pariki

Ati "Ubungubu n’iyo hagize nk’inyamaswa isohokamo dukora ibishoboka tugafatanya n’inzego zibishinzwe igasubira muri Pariki. Hagira ipfa ku bw’izindi mpamvu, tukirinda kuyirya nk’uko twabigenzaga mbere, ahubwo twihutira guhamagara ababishinzwe bakaza bakayifata bakayijyana kuyihamba".

Imwe mu miryango yahoze mu bukene yubakiwe inzu zo kubamo indi yorozwa amatungo magufi n’inka; icyo abayigize bahurizaho, ni uko hari urwego rufatika rw’imibereho bamaze kwigezaho, ku buryo aribyo bibafitiye akamaro ugereranyije n’uko mbere bari babayeho.

Mukarurema Florida wo mu Mudugudu wa Kageshi, Akagari ka Kivugiza mu Murenge wa Nyange, inka yorojwe na SACOLA muri 2014 yayitayeho igenda yororoka aho ubu izigeze muri zirindwi ari zo zayikomotseho. Zimwe muri zo yazituye abandi batishoboye, izindi agenda azigurisha ubu akaba asigaranye inka eshatu yoroye.

Ubwo Kigali Today yamusangaga iwe mu rugo, yamusanze arimo azigaburira. Mu byishimo byinshi yagize ati "Zangiriye akamaro mbasha kurihira abana amashuri, mbona ibyo mbagaburira, banywa n’amata barakura ubu bameze neza. Zikamwa amata nkanagurisha ifumbire izikomokamo nkayifashisha mu buhinzi indi nkayiguriaha.

Yungamo ati "Ubu sinkibarirwa mu bakene, mbasha gutekereza neza no gupanga imishinga y’iterambere nk’abandi, ubwigunge narabusezereye. Ku bwanjye ingamba zo kubungabunga Pariki y’Igihugu y’Ibirunga Leta yacu yadushyiriyeho, ikazamura Iterambere ryacu ibinyujije muri SACOLA byafashije abaturage benshi kureka imyumvire ya cyera twahoranye y’ubushimusi, kuko abadafite akazi, bafashijwe kunoza imishinga bayishyira mu bikorwa bihangira imirimo ubu bakaba babayeho batekanye kandi bashishikarijwe no gukora ibibinjiriza".

Hari n'aborojwe inka
Hari n’aborojwe inka

Bavuga ko ibyo byose bamaze kwigezaho bituma badashobora kwihanganira umuntu wese wayangiza.

Nsengiyumva Pierre Céléstin ukuriye Umuryango SACOLA, avuga ko ibikorwa byose bakomeje kwibandaho bigamije kuzamura imibereho y’abaturiye Pariki no gukumira ibyayangizaga.

Ati "Mu byo twishimira harimo no kuba uruhare rw’abaturage mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rwo muri Pariki, rurushaho kugenda rugaragara kandi inyungu yaba ku ruhande rwabo, Leta na SACOLA muri rusange irushaho kwiyongera, kuko ubwo bushobozi bwose bw’ibyo bagenerwa, bukomoka ku kuba ba mukerarugendo baba baje gusura ingagi ari benshi, bagatanga amadevise bigatanga n’isomo rituma abayijyagamo bajyanywe no kuyangiza bagabanuka".

Ati "Mu gihe cyashize abaturage bari barigabije Pariki, barayigize nk’akarima kabo, bayangiza uko bishakiye ntihagire uwamagana undi. Ariko uyu munsi n’ugerageza kwinjiramo ajyanywe n’ibikorwa bibujijwe ajyayo yububa, kuko aba azi neza ko bitemewe kandi ko n’ingamba zo kuyirinda zakajijwe. Ibi binaduha icyizere ko igihe kizagera n’abagifite agatima karehareha kuyangiza bazabicikaho burundu tugasigara duhanganye n’urugamba rwo kuyibungabunga".

Amafaranga angana na Miliyari ebyiri n’igice ni yo amaze gushorwa na SACOLA kuva mu mwaka wa 2004, mu bikorwa bizamura iterambere ry’abaturage basaga ibihumbi 60 bo muri Nyange na Kinigi mu gice gukora ku birunga.

Abatishoboye bagenda bubakirwa inzu zo kubamo mu bushobozi buva mu kuba Pariki y'Igihugu y'Ibirunga ibungabunzwe
Abatishoboye bagenda bubakirwa inzu zo kubamo mu bushobozi buva mu kuba Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibungabunzwe

Ibyo bikorwa birimo nk’amashuri, amavuriro, inzu z’abatishoboye, gukwirakwiza amazi, amashanyarazi koroza imiryango itishoboye, gutera inkunga abibumbiye mu makoperative n’abakora imishinga ibyara inyungu n’ibindi bikorwa bitandukanye; ubu bushobozi bwose bukaba bukomoka ku musaruro winjizwa na Hoteli ya SACOLA izwi nka ‘Wilderness Sabyinyo’ ibarizwa mu Murenge wa Kinigi.

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, ruherutse kugaragaza ko umusaruro winjizwa na Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kuva mu mwaka wa 2005, wagiye urushaho kwiyongera ndetse ibi byatumye umubare w’amafaranga y’inyungu akomoka ku bukerarugendo asaranganywa abaturage bayituriye, uva kuri 5% yariho muri 2017 yongerwa agera ku 10% kugeza ubu, aho nko mu mwaka ushize wa 2023 yari Miliyari 1 na Miliyoni 140.

Nibura buri mwaka habarurwa ba mukerarugendo babarirwa mu bihumbi biri hagati ya 35 n’ibihumbi 40 basura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga umubare munini wabo akaba ari abanyamahanga mu gihe mu myaka ya za 2005 umubare w’abayisuraga ugajyaga urenga ibihumbi 2.

Kuba Pariki n'inyamaswa bibungabunzwe bikurura ba mukerarugendo basigira u Rwanda amadevize, ari na yo ashorwa mu bikorwa by'iterambere
Kuba Pariki n’inyamaswa bibungabunzwe bikurura ba mukerarugendo basigira u Rwanda amadevize, ari na yo ashorwa mu bikorwa by’iterambere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka