Abashakashatsi ba Kaminuza y’u Rwanda bagiye gufasha Leta kurwanya imihindagurikire y’ikirere

Kaminuza y’u Rwanda yeretse inzego za Leta abashakashatsi bayigamo bazafasha muri gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, zirimo iyo kongera ibiti no guteza imbere ubukungu bwisubira (Circular Economy).

Abayobozi muri Kaminuza y'u Rwanda, Minisiteri y'Ibidukikije n'abafatanyabikorwa batandukanye, bahuriye mu biganiro ku kurwanya imihindagurikire y'ikirere
Abayobozi muri Kaminuza y’u Rwanda, Minisiteri y’Ibidukikije n’abafatanyabikorwa batandukanye, bahuriye mu biganiro ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere

Ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima(CoEB) gifatanyije n’Umuryango w’Urubyiruko witwa ‘We Do Green’ (ugizwe ahanini n’abiga muri iyo Kaminuza), biyemeje guhuza gahunda za Leta n’ubushashakashatsi bakora.

Uwase Aimée-Sandrine ukorera CoEB, avuga ko ubushakashatsi bakora hari igihe butitabwaho mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, ndetse n’Urubyiruko rukaba ahenshi rutazigaragaramo.

Emmanuel Sindikubwabo uyobora ‘We do Green’ avuga ko bateganya ubukangurambaga mu baturage ku bijyanye na gahunda Leta ifite yo gutera ibiti bigera kuri miliyoni 63 muri iki gihe cy’Umuhindo wa 2023.

Muri Kaminuza y'u Rwanda hari gushingwa amatsinda yo gufasha guhangana n'imihindagurikire y'ikirere
Muri Kaminuza y’u Rwanda hari gushingwa amatsinda yo gufasha guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

Sindikubwabo agira ati "Hari ubukangurambaga tuzakora mu baturage bwo kumva ya Siyansi navuze, bagomba kumenya igiti gikenewe icyo ari cyo, ntabwo ari icyavuye hirya iyo kuko ibiti byavuye hanze inyoni ntizibijyamo, umuturage akeneye kubimenya kugira ngo atere bya biti."

Sindikubwabo n’abandi bavuga ko kutagira ubumenyi kw’abaturage bituma hari ibitagerwaho birimo kuba babona amazi yanduye ntibabyiteho, kubona ibiti biterwa ariko ntibyitabweho, kubona inkende ziva muri Pariki zikaza konera abantu(ngo biterwa n’uko ibyazitungaga bitakihaboneka).

Hartman Kelly Nyirihirwe wiga mu mwaka wa gatatu w’ibinyabuzima no kubungabunga ibidukikije, ari mu bashinze itsinda ry’abiyemeje kongera ibiti bijyanye n’imiterere y’aho biga muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu batumiwe mu nama yahuje abashakashatsi n’abafata ibyemezo tariki 29 Nzeri 2023, harimo Ihuriro ry’Urubyiruko rwita ku Rusobe rw’Ibinyabuzima(GYBN), ryigeze guteza imbere gahunda yiswe ’Nkurane n’Igiti’ mu turere twa Nyagatare, Bugesera na Gasabo.

Umuhuzabikorwa w’iryo huriro mu Rwanda, Kaje Rodrigue, avuga ko bakoresheje abana biga mu mashuri abanza bagera ku bihumbi 18, babasha kubyitaho ku buryo ibiti birenga ibihumbi 97 byakuze ku rugero rungana na 82%.

Kaje avuga ko urugero rwo gukura kw’ibyo biti rwadindijwe n’ibyatewe mu Karere ka Nyagatare, kubera impamvu ziturutse ku zuba n’ibyonnyi, byatumye hakura bike bingana na 55%.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ibidukikije, Philippe Kwitonda
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije, Philippe Kwitonda

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubutaka, Amazi n’Amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Philippe Kwitonda, avuga ko hakenewe ubushakashatsi ku bwoko bw’ibiti bishobora kwihanganira imvura nyinshi cyangwa amapfa n’udusimba tw’umuswa, bikunze kugaragara cyane Iburasirazuba no mu Mayaga.

Kwitonda yizeza urubyiruko rwiga muri Kaminuza ko gahunda zo kongera amashyamba mu Gihugu no kurwanya isuri muri rusange ari rwo rugomba kugira uruhare mu kuzishyira mu bikorwa.

Dr Ignace Gatare, Umuyobozi wa Koleji y'Ubumenyi n'ikoranabuhanga
Dr Ignace Gatare, Umuyobozi wa Koleji y’Ubumenyi n’ikoranabuhanga

Umuyobozi wa Koleji yigisha Ubumenyi n’Ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Ignace Gatare, asaba abanyeshuri gutegura imishinga izabarinda ubushomeri ari na ko ihangana n’imihindagurikire y’ikirere, hagashakwa inzego zibafasha.

Kaminuza y'u Rwanda yahuje inzego zifata ibyemezo n'abashakashatsi kugira ngo bafashe Leta guhangana n'imihindagurikire y'ikirere
Kaminuza y’u Rwanda yahuje inzego zifata ibyemezo n’abashakashatsi kugira ngo bafashe Leta guhangana n’imihindagurikire y’ikirere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka