Abanyarwanda barasabwa kutangiza ibyanya bikomye bibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima

Mu Rwanda hari ibyanya bitandukanye bibonekamo urusobe rw’ibinyabuzima bisigaye hakeya ku isi. Hari ibyanya bimaze kwemerwa ku rwego rw’Isi, nka Pariki y’Ibirunga na Pariki ya Gishwati-Mukura.

Ubuyobozi bushinzwe gukurikirana Pariki ya Gishwati-Mukura butangaza ko mbere y’umwaka wa 1930 Gishwati yari ifite ubuso bungana na Hegitari ibihumbi 100 (100,000 ha), ariko kubera kwiyongera kw’abaturage n’ibikorwa byabo, byatumye mu mwaka wa 1960 hasigara ubuso bwa hegitari ibihumbi 28 naho Mukura yo yari ifite ubuso bwa hegitare ibihumbi bitatu.

Ibikorwa bya muntu byatumye ibi byanya byari bifite uruhare mu kubumbatira urusobe rw’ibinyabuzima bigenda bigabanuka, cyane ko cyari icyanya kiri ku murongo umwe na Pariki y’Ibirunga na Pariki ya Nyungwe.

Mu mwaka wa 2016 Gishwati yari isigaranye ubuso bwa Hegitari 1,570 naho Mukura yari ifite ubuso bwa Hegitari 1,988, bitewe n’ibikorwa bya muntu birimo ubuhinzi, ubworozi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Pariki ya Gishwati-Mukura ifite uruhare mu guhindura ubuzima bw’abatuye uturere twa Rubavu, Rutsiro, Nyabihu na Ngororero bitewe n’amafaranga ahabwa abaturiye iyi pariki n’imishinga igenda ihegerezwa.

Kuva mu 2019 uturere twa Ngororero na Rutsiro tumaze guhabwa amafaranga y’u Rwanda angana na 1,257,386,804.

Murindwa Prosper, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, avuga ko uretse amafaranga yatumye abaturiye Pariki bashobora kubona amazi meza, ngo yabafashije gukora imishinga y’ubukorikori, kubakirwa umudugudu w’icyitegererezo, imishinga yo gutera ibiti n’imishinga y’ubworozi bw’inzuki bumaze gutera imbere muri aka karere gafite uruganda rutunganya toni 40 z’ubuki buri mwaka buvuye mu nkengero za pariki.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro avuga ko inyungu zo guturana na Pariki zigaragaza kuko Akarere ayoboye kagenewe amafaranga y’u Rwanda 327,217,235 mu mwaka wa 2023-2024 kandi azasiga abatuye Umurenge wa Mukura babonye ivuriro riborohereza urugendo rw’ibirometero bitanu bakoraga bagiye kwa muganga.

Ngonga telesphore, umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) ukora mu ishami ry’ubukerarugendo no kubungabunga Pariki, avuga ko hari gahunda yo gukura ibimera bitari gakondo muri pariki kugira ngo bitabangamira inyamaswa.

Akomeza avuga ko bimwe mu bimera byatewe bizakurwa kuri hegitare 300, bikaba byari byaratewe mu gihe iyi Pariki ya Gishwati - Mukura yarimo gusubiranwa.

Bimwe mu biti byatewe harimo inturusu, acacia, avoka n’ibindi biti bitari gakondo muri pariki bikaba bitaribwa n’inyamaswa kuko zirya ibiti biri gakondo.

Agakomeza avuga ko ibyo biti bitari gakondo bizagenda bikurwamo gahoro gahoro kugira ngo pariki itazasigara yambaye ubusa.

Ngonga avuga ko umwihariko wa pariki ya Gishwati-Mukura ari uko iri ku nzira zihuza Pariki ya Gishwati na Nyungwe kandi ikaba ku mukandara w’ikiyaga cya Kivu.

Hari ibikorwa by'abaturage biri muri Pariki bigomba gukurwaho
Hari ibikorwa by’abaturage biri muri Pariki bigomba gukurwaho

Agira ati « hari ibikorwa byinshi bishoboka muri aka gace, niba bishoboka n’abashoramari bagomba kwitegura gufasha ba mukerarugendo bahanyura mu kubaha serivisi bakenera. Akaba ari amahirwe abatuye utu turere bafite. »

Nubwo pariki ya Gishwati-Mukura yamaze kwemezwa, iracyafite imbogamizi z’ubutaka bukoreshwa n’abaturage bugera kuri hegitare 138 zigomba kwimurwaho ibikorwa by’abaturage.

Mu Rwanda hari inyamaswa zibangamiwe

U Rwanda ruri mu bihugu bitagaragaramo gushimuta inyamaswa, icyakora ntibibuza kuba hari inyamaswa zibangamiwe kuko zitaboneka henshi ku isi, zikaba zigomba kwitabwaho.

Zimwe mu nyamaswa zibangamiwe mu Rwanda harimo; impundu, ingangi ziba mu birunga, inkima ifite ibara rya zahabu ku mugongo, izi zikaba zihariye mu Karere u Rwanda rurimo kubera ko ziboneka hakeya.

Ngoga avuga ko muri Pariki ya Gishwati-Mukura hari n’ibimera bitaboneka ahandi kandi bikurura abashaka kubireba no kubikoraho ubushakashatsi bikagira uruhare mu bukerarugendo.

Ati «Hari iziba zihigwa ariko hari n’izidahigwa ariko zikaba zisigaye ari nkeya. Impundu ntawe uzihiga ariko ni nkeya ku rwego rw’isi, inkima ntawe uzihiga ariko dukeneye kuzibungabunga. »

Dominique Mvunabandi, umuyobozi muri Komisiyo ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi n’Umuco (UNESCO) avuga ko mu byanya bikomye ku isi yose hari ibikorwa bigenda bihakorerwa kandi ko UNESCO ireba aho yashyira imbaraga.

Avuga ko mu Rwanda kuri pariki ya Gishwati bashyize imbaraga mu gufasha abaturiye Pariki ya Gishwati-Mukura kugira ngo bateze imbere ubworozi bw’inzuki bukorwa n’abagore bihurije muri Koperative eshatu.

Agira ati « abagore barahuguwe kandi bahabwa ibikoresho by’ubuvumvu, kandi n’abandi bazajya baza kuhigira. »

Ibi bikorwa bigabanya ibikorwa bya rushimusi muri Pariki, ndetse bituma abaturage bumva akamaro ko guturana na yo bakayibanira neza.

Ishyamba rya Gishwati - Mukura riherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero. Mu mwaka wa 2020, ryashyizwe ku rutonde rw’ibyanya kimeza byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima (World Network of Biosphere Reserves), rukorwa n’Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Burezi n’Umuco (UNESCO).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka