Nyaruguru: Batashye ibikorwa bikomoka ku musaruro wa za Pariki hitegurwa #KwitaIzina2023

Abatuye mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru, batashye ibikorwa bikomoka ku musaruro wa za Pariki, kuri uyu wa 24 Kanama 2023.

Hatashywe ubuhunikiro bw'imbuto y'ibirayi
Hatashywe ubuhunikiro bw’imbuto y’ibirayi

Ni igikorwa kiri muri gahunda yo Kwita Izina, izakorwa ku itariki ya 1 Nzeri 2023. Hazaba ari ku nshuro ya 19 Kwita Izina byizihizwa, ariko i Nyaruguru ni ubwa mbere bayisogongongejweho.

Ibyatashywe ni ivuriro rya Rukore (poste de santé), Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatanzeho Miliyoni 38Frw n’ubuhunikiro bw’imbuto y’ibirayi bwa Koperative Kaimu, rwatanzweho Miliyoni 43Frw.

Abatuye mu Murenge wa Muganza bavuga ko bishimiye ibi bikorwa, kuko nk’ivuriro ubu ribaha serivisi y’ububyaza, ku buryo ababyeyi batagikora urugendo rurerure bagiye kubyara.

Bubakiwe ubuhunikiro bugari
Bubakiwe ubuhunikiro bugari

Abibumbiye muri Koperative itubura imbuto y’ibirayi, KAIMU, na bo bashima ikigega bahunikamo imbuto kuko cyabafashije kubika imbuto nyinshi.

Uwitwa Revelien Munyambibi agira ati "Twari dusanganywe ikigega duhunikamo toni 20 gusa, ariko igishyashya RDB yatwubakiye cyakira toni 150. Na cyo kiracyari gitoya kuko nk’ubuherutse twejeje toni zisaga 300, ariko na yo ni intambwe kuko tugifite ubuhunikiro butoya, twigeze kumena toni 20 z’imbuto zari zaboze."

Uwitwa Monique Benimana na we ati "Kuba tubona ku musaruro wa za pariki byatumye natwe dusigaye twumva ko tugomba kuyirinda. Abana ntibagitashyayo, icyarire n’ubwatsi bw’amatumgo tubihinga ku mirwanyasuri."

Hatashye n'ivuriro rya Rukore
Hatashye n’ivuriro rya Rukore

Ibi binahuje n’ibyo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, yakanguriye abaturiye Pariki ya Nyungwe agira ati "Igihe cyose muzajya mubona ibi bikorwa mujye muzirikana ko byakomotse ku kubungabunga Pariki ya Nyungwe, maze bibatere imbaraga zo kurushaho kuyibungabunga, muyirinde n’abayitwika ndetse n’abavumvu bayivogera. Byagiye bigaragara ko bikiriho."

Mu bindi bikorwa abaturiye Pariki ya Nyungwe bishimira bagiye bagezwaho, harimo gutera inkunga abavumvu, gutanga imbabura zirondereza ibicanwa, kubaka amashuri n’amavuriro, ndetse no gutera inkunga imishinga izanira abaturage amafaranga.

Eugène Mutangana ushinzwe kubungabunga amapariki y’Igihugu muri RDB, yavuze ko gusangiza abaturage ibyavuye mu musaruro w’ubukerarugendo muri za pariki babitangiye muri 2005.

I Nyaruguru basogongejwe ku Kwita Izina
I Nyaruguru basogongejwe ku Kwita Izina

Ku ikubitiro hatangwaga 5% by’umusaruro wavuye mu bukerarugendo, ariko kuri ubu hatangwa 10% kandi ngo muri rusange amafaranga amaze gutangwa asaga Miliyari 10, yateye inkunga imishinga 1003. Muri uyu mwaka wonyine, hatewe inkunga imishinga 79.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka