Minisitiri Kamanzi yifatanyije n’Abanyenyanza mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti

Minisitiri w’umutungo Kamere, Stanislas Kamanzi yifatanyije n’abatuye akarere ka Nyanza mu gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba, cyabereye mu murenge wa Rwabicuma kuri uyu wa Gatanu tariki 16/11/2012.

Aganira n’abo baturage nyuma y’umuganda bakoze yasobanuye ko ibiti bigize umutungo kamere utunze Abanyarwanda benshi, kandi ko bikurura imvura bikanayungurura umwuka duhumeke.

Minisitiri Kamanzi yasabye abaturage bo muri uwo murenge gusobanukirwa akamaro ko gutera ibiti, kuko bituma ubutaka budatwarwa n’isuri. Abakangurira kudatera inturusu zonyine, bgatangira gutera n’ibivangwa n’imyaka mu murima.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Murenzi Abdallah, yavuze ko aka karere ayoboye kadafite ibiti bihagije kuko amashyamba ari ku buso busatira 10%, mu gihe hasabwa 30%.

Yavuze ko ko akarere gafite mu mihigo yako kuzatera ibiti kuri hegitari 941, bizagera kuri miliyoni 1,8 hiyongereyeho n’uruhare rw’abafatanyabikorwa.

Ku ruhande rw’abaturage bitabiriye iki gikorwa, bagaragaje ko gutera ibiti biri mu nyungu zabo zirimo nko kurinda umurenge wabo kuba agasi. Biyemeje kuzakomeza gucungira umutekano ibiti byatewe, babirinda ikintu cyose gishobora kubyangiza.

Iki gikorwa cyakozwe ku buso bugera kuri hegitari 24, haterwa ibiti bigera ku bihumbi 22 na 600 birimo n’ibivangwa n’imyaka.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka