U Rwanda rwahawe ubuyobozi bw’Ingabo za EASF zihora ziteguye gutabara

U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya, yahuje ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu byo muri aka Karere.

Iyi nama yabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, yitabirwa na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda n’abandi ba Minisitiri barimo uwa Uganda, u Burundi, Kenya, Ethiopia, Somalia, Sudani na Seychelles mu gihe uw’ibirwa bya Comoros atabashije kuboneka.

Ikinyamakuru The Citizens cyo muri Kenya cyatangaje ko ibiganiro byabereye muri iyo nama byagarutse ku kubungabunga amahoro ndetse n’uburyo ibihugu bikwiye kubahana bishingiye ku mbibi hakanashimangirwa kwimakaza ubusugire bw’ibihugu bigize uyu muryango.

Muri iyo nama ya 32 isanzwe y’abaminisitiri b’Ingabo z’Ibihugu bihuriye muri EASF, haganiriwe kandi ku buryo bwo guhosha amakimbirane ari hagati ya Ethiopia na Somalia.

Ethiopia na Somalia bifitanye amakimbirane yatewe no kuba ubutegetsi bwa Addis Ababa bwarasinyanye amasezerano y’imikoranire na Somaliland abwemerera gukora ku Nyanja Itukura.

Somaliland yemeye gukodesha Ethiopia kilometero 20 z’ubutaka mu myaka 50 kugira ngo ihashyire ubwato n’icyambu cy’ubucuruzi.

Ayo masezerano Somalia yatangaje ko agamije kwangiza imibanire myiza hagati y’ibi bihugu bituranye, ndetse agafatwa nk’ahungabanya ubusugire bwa Somalia.

Uretse ibyo biganiro bitandukanye byahuje ba Minisitiri b’Ingabo, byasojwe n’umuhango wo guhererekanya ubuyobozi hagati ya Kenya yari icyuye igihe n’u Rwanda rugiye kuyobora EASF.

Uretse ba Minisitiri b’Ingabo bari bitabiriye iyo nama, hari kandi na Col Jens Gynther Lindvig ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade ya Denmark akaba n’umuyobozi w’itsinda ry’Inshuti za EASF.

Iyi nama y’abaminisitiri yabanjirijwe n’inama y’abagaba b’Ingabo zo muri ibi bihugu yateranye kuva ku ya 25-26 Mutarama 2024 nayo ikaba yari yabanjirijwe n’iyahuje itsinda ry’impuguke za EASF yabaye kuva ku ya 22-24 Mutarama 2024. Ibiganiro byose byo muri izo nama byibanze ahanini ku mutekano mu Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka