Peter Mathuki wari Umunyamabanga Mukuru wa EAC yagizwe Ambasaderi mu Burusiya

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yagize Dr Peter Mutuku Mathuki wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuba Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya.

Dr Mathuki ahawe izo nshingano nshya nyuma y’uko hari hashize iminsi atorohewe n’ibirego yashinjwaga byo kunyereza no gukoresha nabi umutungo w’Ubunyamabanga bwa EAC.

Dr Peter Mathuki ntiyari yorohewe n'ibibazo avugwaho birimo gucunga nabi umutungo w'ubunyamabanga bwa EAC
Dr Peter Mathuki ntiyari yorohewe n’ibibazo avugwaho birimo gucunga nabi umutungo w’ubunyamabanga bwa EAC

Ibi birego byabaye nk’ibizamurwa mu biganiro mpaka byakurikiye ijambo rya Perezida Ruto, ijambo yavuze ku wa Gatatu tariki ya 6 Werurwe 2024, ubwo yatangizaga Inteko Rusange ya Gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, i Nairobi.

Umuyobozi wa komite ishinzwe imari, Depite Dennis Namara, uhagarariye Uganda muri EALA, yavuze ko amategeko agenga imari akubiye mu masezerano ashyiraho EAC, itegeko ryerekeye ingengo y’imari, ndetse n’andi mategeko yose ateganya ko amafaranga yose yinjira mu Muryango agomba kumurikwa no kugaragaza uko yakoreshejwe.

Yakomeje avuga ko hari miliyoni esheshatu z’Amadolari ya Amerika zakusanyijwe ndetse akoreshwa mu bikorwa bimwe na bimwe, ariko Umunyamabanga Mukuru ananirwa kugaragariza ikoreshwa ryayo Inteko ya EALA.

Ikinyamakuru The East African cyandikirwa muri Kenya, cyatangaje ko Dr Mathuki wari mu bitabiriye iyo Nteko Rusange yirengagije ibibazo byagarutsweho n’abagize EALA, ahubwo yibanda ku ijambo ryavuzwe na Perezida William Ruto.

Mbere y’uko Dr Peter Mathuki agirwa Umunyamabanga Mukuru wa EAC mu 2021, yamaze igihe ari umuyobozi w’inama y’ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba (East African Business Council), ihuriro ribarizwamo inzego n’amashyirahamwe y’abikorera mu bihugu bigize uyu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Dr Peter Mathuki ahawe kuba ambasaderi wa Kenya mu Burusiya nyuma y’imyaka hafi itatu kuva tariki 25 Mata 2021, ari Umunyamabanga Mukuru wa EAC, umwanya yasimbuyeho Liberat Mfumukeko wo mu Burundi.

Mu nama ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga tariki ya 27 Gashyantare 2021, nibwo uyu mugabo w’imyaka 55 yahawe izi nshingano, mu gihe na Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta na we yahabwaga kuyobora EAC muri manda y’umwaka umwe, aho yari asimbuye Perezida Paul Kagame.

Inshingano z’Umunyamabanga wa EAC ni uguhuza ibikorwa by’uyu muryango, icungamutungo no gutegura inama zitandukanye zihuza ibihugu biwurimo.

Kugeza ubu Kenya yasabye ko uwitwa Caroline Mwende Mueke yasimbura Dr Mathuki ku mwanya w’Umunyamabanga wa EAC, agasoza Manda y’imyaka itanu yari isigaje imyaka ibiri. Madamu Mueke azemerezwa mu nama izahuza abakuru b’Ibihugu bya EAC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka