Ibihugu bya EAC byumvikanye ku gupima Covid-19 abambukiranya imipaka

Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byumvikanye ku buryo bwo gupima icyorezo cya Covid-19, bigendeye ku byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) kugira ngo bikorwe mu buryo bwiza.

Ibyo byagarutsweho mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Abaminisitiri bahagarariye ibyo bihugu bafite mu nshingano zabo ubuzima, ubucuruzi, ubwikorezi n’ushinzwe ibikorwa bya EAC baganiraga, bakaba barakoze inama hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho.

Iyo nama yari yatumijwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari na we ukuriye Inama y’Abaminisitiri ba EAC, nyuma y’iminsi mike abashoferi bambukiranya imipaka bakoze igisa n’imyigaragambyo, banga gukurikiza amabwiriza u Rwanda rwashyizeho yo gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.

Abashoferi b’amakamyo atwara ibintu yo muri Tanzaniya ni bo banze kumvira amabwiriza u Rwanda rwashyizeho, bashaka kwambuka umupaka wa Rusumo mu gihe bagombaga kugera ku mupaka imodoka bakaziha abashoferi bari mu Rwanda bityo bakomezanye imizigo aho igomba kugezwa.

Nyuma y’uko Minisitiri Biruta asobanuye uko ubucuruzi bwambukiranya imipaka buhagaze muri iki gihe cya Coronavirus, abitabiriye iyo nama bumvikanye ku gukora ubukangurambaga ku buryo hatabaho guha akato abashoferi b’amakamyo n’abakize Coronavirus mu karere.

Iyo nama yasabye ubunyamabanga bwa EAC kuba ari bwo buhuza ibikorwa bya gahunda y’ubwo bukangurambaga mu bihugu bigize uwo muryango.

Umunyamabanga mukuru wungirije wa EAC, Hon Christophe Bazivamo, yabwiye abitabiriye iyo nama ko itsinda ryo muri uwo muryango rikurikirana ibya Covid-19 ryarangije gutegura igenamigambi rijyanye n’icyo cyorezo.

Yagize ati “Iryo genamigambi rigamije gushyiraho uburyo buhuriweho kandi butunganye bwo guhangana na Covid-19 mu karere n’igihe nyacyo cyo kugera ku miti n’ikoranabuhanga mu by’ubuzima, kugira ngo duhangane uko bikwiye n’icyo cyorezo. Rigamije kandi kureba uko umubare w’abandura wagabanuka cyane”.

Ku bijyanye n’uko ibikoresho byo gupima Covid-19 ndetse n’ibindi bijyanye n’icyo gikorwa byagera mu bihugu bigize EAC, Hon Bazivamo yavuze ko biciye mu muyoboro w’uwo muryango w’Ubuzima rusange muri Laboratwari z’ikitegererezo zishinzwe indwara zandura (Mobile Lab Project), habonetse impano y’Amayero ibihumbi 500 yo kongerera ubushobozi za Laboratwari za Covid-19, nk’igisubizo mu bihugu bya EAC.

Hon Bazivamo yongeyeho ko iyo nkunga yari iyo kugura no gutwara ibikoresho byo gupima kugira ngo horoshywe gahunda yo gupima icyo cyorezo muri EAC, aho hateganyijwe ibikoresho 1,000 byo gupima muri buri gihugu. Ikindi ni ukugira ngo haboneke ibyambarwa by’ingenzi byo kwirinda (PPEs), byiyongera ku bihari byari byabonetse mu gihe cyo kurwanya Ebola”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka