Gen (Rtd) Kabarebe yitabiriye Inteko Rusange ya EALA yiga ku bibazo bibangamiye Akarere
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yitabiriye Inteko Rusange ya Gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA.
Iyi nama iri kubera i Nairobi, yatangijwe na Perezida William Ruto, kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Werurwe 2024, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yabitangaje.
Iyi Nteko yateranye igamije kuganira ku bibazo by’ingutu bibangamiye Akarere, isuzumwa ry’amategeko agamije guhuza ibihugu binyamuryango n’ingamba zo kuzamura iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Mu bijyanye no gukomeza kwagura ubuhahirane mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida William Ruto, yabwiye abitabiriye iyi Nteko ko mu byumweru bibiri biri imbere we na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni bazafungura ku mugaragaro ibikorwa remezo birimo n’umuhanda uhuza Kenya na Uganda, ahitwa Suam.
Umushinga w’ibi bikorwa remezo ukaba uhuriweho n’ibi bihugu byombi hagamijwe koroshya ubucuruzi n’urujya n’uruza.
Inteko Ishinga Amategeko ya EALA ifite inshingano zo gutora amategeko agenga EAC, ndetse no gukurikirana ibikorwa by’uyu Muryango mu rwego rw’amategeko.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|