EAC yasabye ibihugu biyigize gukemura ibibazo bifitanye mu nyungu z’abaturage

Ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wasabye ibihugu binyamuryango kuzirikana ko impamvu shingiro yawo ari ugushyira imbere ubufatanye bugamije guteza imbere inyungu rusange n’imibereho myiza y’abaturage b’uyu muryango.

Ibi ni ibyatangajwe n’Ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, mu itangazo bwashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2024, nyuma y’uko Leta y’u Burundi ifashe umwanzuro wo gufunga imipaka yose ihuza u Rwanda n’icyo gihugu.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mutuku Mathuki
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Peter Mutuku Mathuki

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, bwana Peter Mutuku Mathuki, akaba yavuze ko umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ushingwa hari hagamijwe ko ubufatanye bw’ibihugu binyamuryango bukwiye gushingira ku nyungu rusange no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba washinzwe mbere na mbere mu rwego rwo gufatanyiriza hamwe mu nyungu z’abaturage ndetse no guteza imbere imibereho myiza yabo, harimo no gufatanya mu bikorwa biteza imbere intego z’Umuryango.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko ku bw’iyo mpamvu, ibihugu byose by’abafatanyabikorwa b’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba bisabwa guharanira kugera ku bufatanye bushingiye ku mikoranire mu bikorwa mu rwego rwo gushyira imbere abaturage nk’izingiro ryo kwishyira hamwe kwa EAC.

Peter Mathuki akomeza agira ati: “Amahame shingiro y’ibikorwa by’Umuryango ateganya ko, kwihuriza hamwe kwacu gushingiye ku baturage kandi ko ibyo dukora byose bigomba kubahiriza byimazeyo uyu mwuka w’ubufatanye.”

Yasobanuye kandi ko iyo habaye impaka zavutse hagati y’ibihugu bibiri cyangwa byinshi bigize umuryango, biteganywa ko hakoreshwa uburyo bwashyizweho bwo gukemura amakimbirane, hubahirizwa byimazeyo ubusugire bw’ibihugu binyamuryango.

Yakomeje agira ati: “Ndashishikariza ibihugu by’abafatanyabikorwa gushyira imbere gukemura amakimbirane ayo ari yo yose mu mahoro twubahiriza byimazeyo amasezerano yacu cyane cyane no kubana mu mahoro nk’abaturanyi.”

Peter Mathuki yavuze ko ubunyamabanga buri gukorana bya hafi n’ibiro by’umuyobozi wa EAC, mu rwego rwo gukemura no guhosha amakimbirane ayo ari yo yose avuka hagati y’ibihugu binyamuryango.

Ibi bitangajwe mu gihe muri iyi minsi humvikana umubano utifashe neza hagati y’u Burundi n’u Rwanda, ndetse no hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Kuri ubu EAC igizwe n’ibihugu umunani ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya, Sudani y’Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Somalia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka