Abagore barerekwa uko bagira uruhare muri EAC

Abagore bo mu Ntara y’Amajyaruguru barakangurirwa kudapfusha ubusa amahirwe yo kuba mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Abagore barasabwa guhaguruka bakabyaza umusaruro amahirwe bafite mu bihugu bigize umuryango w'Africa y'Iburasirazuba.
Abagore barasabwa guhaguruka bakabyaza umusaruro amahirwe bafite mu bihugu bigize umuryango w’Africa y’Iburasirazuba.

U Rwanda rumaze imyaka igera ku icyenda muri EAC, aho rwanagize uruhare mu gutuma hajyaho gahunda zitandukanye zo koroshya ubuhahirane mu bihugu bigize uyu muryango. Ariko usanga abeshi mu Banyarwanda biganjemo abagore batabyaza umusaruro amahirwe ahari.

Amwe mu mahirwe ahari ni ugukuraho ibyangombwa byasabwaga abinjira muri kimwe mu bihugu bigize uyu muryango, gukomorera imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa bihakorerwa n’izindi ziri kuza nk’umuhnda wa gari ya moshi no gukoresha ifaranga rimwe na pasiporo imwe.

Hon Bazivamo Christophe asanga kuba u Rwanda ruri muri EAC bidahagije ahubwo ngo igihagije nuko Abanyarwanda bose bibona muri uwo muryango.
Hon Bazivamo Christophe asanga kuba u Rwanda ruri muri EAC bidahagije ahubwo ngo igihagije nuko Abanyarwanda bose bibona muri uwo muryango.

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Kamena 2016, abagize inteko ishingamategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bagiranye ibiganiro n’abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu turere twa Burera, Gakenke na Musanze berekwa imikorere n’imikoranire y’ibihugu bigize EAC.

Hon Bazivamo Christopher wari uyoboye itsinda ryaganiriye n’abahagarariye inama y’igihugu y’abagore mu turere tugize intara y’Amajyaruguru, yasobanuye ko kuba u Rwanda nk’igihugu rwarinjiye muri EAC bidahagije.

Yagize ati “Kwinjiramo gusa mu mpapuro tukajya dutangamo amafaranga y’igihugu kugira ngo umuryango ukore ntabwo bihagije. Igihagije nuko twese twinjiramo, tukabyiyumvamo.

Abagore bo mu ntara y'amajyaruguru basanga nubwo nta byinshi bari bazi ku muryango w'Afurika y'Iburasirazuba ariko nyuma y'ibiganiro hari byinshi bungutse kandi bizabafasha kwiteza imbere babyaza umusaruro amahirwe bafite.
Abagore bo mu ntara y’amajyaruguru basanga nubwo nta byinshi bari bazi ku muryango w’Afurika y’Iburasirazuba ariko nyuma y’ibiganiro hari byinshi bungutse kandi bizabafasha kwiteza imbere babyaza umusaruro amahirwe bafite.

Ahubwo muharanire ko iby’ahandi muri EAC baba bafite mwumva namwe ari ibyanyu hano, ahubwo ibyo mudafiteho amahirwe mukagerageza kuyabona kugirango nabyo mubibyaze umusaruro.”

Uwitonze Modeste umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko abagore bagifite imyumvire ikiri hasi kuri EAC, ariko nyuma y’ibiganiro hari byinshi batahanye kandi bizabafasha kubyaza umusaruro amahirwe bafite.

Ati “Hari abagore bafite ibintu byinshi bakora bitandukanye ariko batari bafite isoko ryagutse nk’uko ubungubu tubibonye ko isoko riri muri uri muryango wose uko ungana, ibihugu bitanu tubonye ko ushobora gucuruzayo ikintu cyawe nta mpungenge nta ntugukumiriye.”

U Rwanda rwinjiye muri EAC rusanzemo Kenya, Tanzania na Uganda, n’u Burundi ariko nyuma Sudani y’Epfo nayo ikaba yarahise iba umunyamuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka