Abacungagereza bo muri EAC bemeza ko ubufatanye buzanoza imikorere yabo

Bwa mbere, Ishuri rikuru ry’Amahoro rya Nyakinama (Rwanda Peace Academy) ryatangiye guhugura abakozi bafite mu nshingano zabo amagereza bava mu bihugu by’Umuryango w’Afurika y’Iburasizuba, ngo ibi bizabafasha kunoza akazi kabo.

Ubwo yafunguraga ku mugaragaro aya mahugurwa, tariki 24/06/2014, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), Gen. Rwarabije Paul, yashimagiye ko guhugura abacungagereza bava muri EAC ari ngombwa kuko bizakomeza ubufatanye hagati y’ibyo bihugu bwari busanzwe.

Ubwo bufatanye ngo buzatuma basangira ubumenyi bafite, aho bazahuza inyigisho baha abakozi b’amagereza, imibereho y’abafungwa n’abagororwa ikazarushaho kuba myiza na nyuma yo kurangiza ibihano byabo.

Gen. Paul Rwarakabije ukuriye ikigo cy'igihugu gishinzwe amagereza mu Rwanda yemeza ko hari byinshi abo mu bindi bihugu bazigira ku Rwanda.
Gen. Paul Rwarakabije ukuriye ikigo cy’igihugu gishinzwe amagereza mu Rwanda yemeza ko hari byinshi abo mu bindi bihugu bazigira ku Rwanda.

Gen. Rwarakabije yemeza ko Kenya yateye imbere mu kubyaza umusaruro abafungwa n’abagororwa bakora imirimo ibyara inyungu, asanga ibyo na bo bazabibigiraho. Ku ruhande rw’u Rwanda, ibindi bihugu bizasangizwa uko imfungwa zigororwa zigasubira mu muryango ari abantu nk’abandi.

Ku mpungenge zo guhuza inyigisho kandi amateka atandukanye aho mu Rwanda ashingiye kuri Jenoside , Umuyobozi wa RCS avuga ko ibindi bihugu byibanda mu kukurwanya iterabwoba, ariko bizabafasha no gukumira Jenoside.

Nk’uko Josephta O. Mukobe, umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu no guhuza ibikorwa bya Leta mu gihugu cya Kenya abigaragaza, ngo hari ibyo igihugu kimwe cyakwigira ku kindi.

Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y'Umutekano muri Kenya (uwa kabiri uherere ibumoso) n'abo mu Rwanda baganira.
Umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Umutekano muri Kenya (uwa kabiri uherere ibumoso) n’abo mu Rwanda baganira.

Ati: “Tugomba gusangira ubumenyi n’ibindi bihugu. Niba iki gihugu (Rwanda) igipimo cy’ibyaha kiri hasi biratureba nkatwe kuza tukamenya impamvu. Igihe cyose hari ibintu twakwigiranaho.”

Muri aya mahugurwa bagomba no gutekereza uko umunyabyaha ugororwa yanasubira mu muryango akigirira akamaro nyuma yo kumwigisha imyuga akaba yanabona ibikoresho byo gutangiza na we akagira uruhare mu kwiteza imbere n’igihugu cye muri rusange.

Gerard Sindayigaya, ushinzwe amagereza mu gihugu cy’u Burundi we asanga guhuza imikorere n’ibindi bihugu byo muri EAC bizabafasha kugorora imfungwa neza zigasohoka muri gereza ari bantu nk’abandi batanga umusanzu mu kubaka igihugu cyabo.

Abacungagereza bo muri EAC bagiye gukurikirana amahugurwa n'abayobozi babo bafata ifoto y'urwibutso.
Abacungagereza bo muri EAC bagiye gukurikirana amahugurwa n’abayobozi babo bafata ifoto y’urwibutso.

Aya mahugurwa yitabiriwe n’abakozi 12 bafite mu nshingano zabo imicungire y’imfungwa n’abagororwa bo mu bihugu bitanu by’Umuryango w’Afurika y’Uburasizuba, abaye nyuma y’uko Ishuri rikuru ry’Amahoro rya Nyakinama ryari risanzwe guhugura abasirikare, abapolisi n’abasivili mu gucunga umutekano cyane cyane mu butumwa bw’amahoro.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubufatanye cyane cyane mu bihugu bituranye ni ngombwa mu gukuza ubucuti mo gukuraho inzitizi zindi zishobora kuvuka

kabila yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

oya nibyo ubufatanye burakwiye kuko hari byinshi bigira hamwe kandi biranoroshye muguhana amakuru kubafungwa baba bafungiye mu bihugu bitari ibyabo.

Deo yanditse ku itariki ya: 25-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka