Amb. Mukantabana yijeje ubufatanye Komite nshya y’Abanyarwanda batuye muri Amerika

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye ndetse anizeza ubufatanye Komite nshya y’Abanyarwanda batuye muri Amerika. Komite Nyobozi ihagarariye Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatowe tariki 21 Ukwakira 2023, ikaba iyobowe na Mbangukira Yehoyada.

Abandi bagize iyi komite barimo Leilla Gaju Kabanda, watowe ku mwanya wa Visi Perezida, Apollinaire Munyaneza yatorewe kuba umunyamabanga, naho ushinzwe urubyiruko n’umuco ni Eric Mazimpaka. Ku mwanya w’umubitsi hatowe Sheba Rugege Hakiza, naho ku mwanya w’ushinzwe ubukangurambaga hatowe Jacques Nyungura, ushinzwe uburinganire hatowe Jeanine Imfura.

Mbangukira Yehoyada watorewe kuyobora iyi komite, yavuze ko ari iby’agaciro kuba yatorewe kuyobora Abanyarwanda batuye muri Amerika ndetse no gufatanya n’abandi bo mu bindi bihugu binyuze mu muco, imibereho myiza n’ubukungu.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa X, Ambasaderi Mukantabana yavuze ko yishimiye komite nshya, ndetse ayizeza ubufatanye mu bikorwa byayo byose.

Yagize ati: "Twishimiye komite nshya y’Abanyarwanda batuye muri Amerika, mbifurije kandi kugera ku ntego zanyu zose mu guhuza Abanyarwanda muri Amerika ndetse n’Igihugu cyanyu cy’u Rwanda binyuze mu bikorwa bibyara umusaruro. Turajwe inshinga no gufatanya namwe nka Ambasade mu bikorwa bigamije inyungu rusange."

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yagaragaje ko u Rwanda rwashyizeho gahunda zigenewe Abanyarwanda baba mu mahanga zirimo uburyo bwo kubahuza no kubakangurira kumenya amateka n’umuco by’Igihugu, no kongera za Ambasade zibafasha kubona serivisi bifuza mu buryo bwihuse.

Gen (Rtd) James Kabarebe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na komisiyo ya Sena y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku wa Kane tariki ya 26 Ukwakira 2023.

Uruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga rugenda rurushaho kwiyongera mu gushyigikira iterambere ry’Igihugu. Imibare igaragaza ko ikigero cy’amadovize yoherezwa mu gihugu n’Abanyarwanda baba mu mahanga cyazamutseho 16% mu myaka 10 ishize, aho yavuye kuri miliyoni 98$ mu 2011 agera kuri miliyoni 461$ mu 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka