Abanyarwanda batuye mu mahanga barahamagarirwa gukomera ku muco nyarwanda

Abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga bari mu Rwanda aho baje gutozwa umuco w’u Rwanda.

Ku wa Kabiri tariki 25 Nyakanga 2023, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye abana n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baba mu mahanga baje gutozwa umuco w’u Rwanda.

Uru rubyiruko rurimo abaturutse mu Bubiligi, mu Bwongereza no mu Busuwisi aho baherekejwe n’ababyeyi babo, bakaba bashishikarijwe gukomera ku muco nyarwanda no gusigasira indangagaciro za kinyarwanda aho baba bari hose mu mahanga.

Prof. Nshuti Manasseh yasabye aba bana gusigasira umuco w’u Rwanda kuko ari yo ndangagaciro igira Abanyarwanda abo bari bo.

Ati: "Mukomere ku muco wacu kuko nicyo kintu kituranga, kikatugira abo turibo kandi ntimukajye muhishira uwo muco wacu kuko ariyo nkingi y’ubuzima.”

Bamwe mu babyeyi b’aba bana bagaragaza ko batangije gahunda zo kubigisha ibijyanye n’umuco wabo aho baba mu bihugu bitandukanye, gusa bakagaragaza ko kuza mu gihugu bifasha abana kumenya umuco wabo kurushaho.

Muteteri Chantal utuye mu Bubiligi yagize ati: "Nubwo twabyariye muri ayo mahanga, twifuza ko abana bacu bamenya umuco wacu kuko ni uw’agaciro kandi ni mwiza."

Prof Nshuti Manasseh yasabye uru rubyiruko kubumbatira indagagaciro za kinyarwanda no kuzirikana umuco wabo.

Biteganyijwe ko aba bana n’urubyiruko bitabiriye iki gikorwa bazamara icyumweru bigishwa ibintu bitandukanye bigize umuco nyarwanda harimo guhamiriza, kubyina n’ururimi rw’Ikinyarwanda.

Uretse kwigishwa kubyina kinyarwanda, bazanasura Ingoro Ndagamateka iherereye i Nyanza mu Rukari ndetse n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Uru rubyiruko rwiganjemo abageze mu Rwanda ku nshuro ya mbere na rwo rwishimiye kuhagera ndetse runagaragaza ko ruzunguka byinshi muri iki gihe rugiye kumara mu Rwanda birimo no kwiga ururimi rw’Ikinyarwanda.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yagaragaje ko izakomeza gushyigikira iyi gahunda igahoraho mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha umuco w’u Rwanda mu bana bavukiye mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka