Abanyarwanda baba mu Bushinwa bizihije Umuganura

Umuryango w’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Bushinwa bateraniye hamwe bifatanya mu kwizihiza umunsi w’Umuganura wabereye kuri Ambasade y’u Rwanda i Beijing.

Ku munsi w’Umuganura hamurikwa umusaruro abaturage bagezeho bagahabwa n’ubutumwa bujyanye n’uko bazongera umusaruro mu gihe cy’ihinga gikurikiyeho.

Umunsi w’Umuganura wizihijwe tariki 04 Kanama 2023, ku rwego rw’Igihugu wabereye mu Karere ka Rutsiro mu Murenge wa Ruhango mu Ntara y’Iburengerazuba mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage bo muri aka Karere bibasiwe n’ibiza.

Mu ijambo rye, Ambasaderi James Kimonyo, yagarutse ku mateka y’umunsi w’Umuganura aho yibukije abari bitabiriye ibi birori ko Umuganura wari ufite intego yo gutuma Abanyarwanda bishimira umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi babashije kugeraho.

Yakomeje kandi avuga ko Umuganura wari inzira yo kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kuzirikana ko basangiye igihugu kimwe, umuco umwe n’indangagaciro zimwe.

Uyu munsi ukaba wizihizwa hagamijwe kureba umusaruro wagezweho mu nzego zitandukanye zigira uruhare runini mu iterambere ry’u Rwanda.

Yasabye abari aho, cyane cyane urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Bushinwa, gusubiza amaso inyuma bagatekereza ku byo bagezeho no guharanira kugera ku ntego zo ku rwego rwo hejuru, bagamije kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.

Muri uyu muhango abari aho baganuye ku mafunguro atandukanye y’umuco Nyarwanda ndetse abana bahabwa amata, batarama no mu mbyino gakondo.

Hatanzwe kandi ikiganiro gisobanura neza inkomoko y’umunsi w’Umuganura n’akamaro kawo, n’icyo umaze mu mateka n’umuco by’u Rwanda, bijyanye n’icyerekezo cy’Igihugu cy’ejo hazaza.

Insanganyamatsiko y’Umuganura igira iti: “Umuganura, isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kudaheranwa”.

Inteko y’Umuco yasobanuye ko insanganyamatsiko y’uyu mwaka igamije kwereka Abanyarwanda uruhare rw’Umuganura mu kunga no gushimangira ubumwe bwabo, gushishikariza Abanyarwanda kurushaho gushyira hamwe imbaraga, gufashanya no gutabarana cyane cyane mu bihe by’amage, gukomeza kurangwa n’umuco w’ubudaheranwa n’izindi ndangagaciro Umuganura ubumbatiye zirimo gusigasira umuco w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka