Impunzi ziba muri Cameroun zirifuza ko buri munyarwanda yagira uruhare mu kunga Abanyarwanda

Impunzi z’Abanyarwanda ziba mu gihugu cya Cameroun zihagarariye izindi zirifuza ko buri Munyarwanda uri hanze cyangwa mu Rwanda yagira uruhare atanga mu guhuza Abanyrwanda ndetse n’iterambere ry’igihugu.

Iri tsinda ry’impunzi rimaze iminsi mu Rwanda ryasoreje urugendo rwazo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi, tariki 22/12/2011, nyuma yo gutemberezwa ibice bitandukanye by’igihugu.

Mu kiniga n’amarira atemba ku maso, Domitile Niyitegeka yavuze ko buri muntu wese afite inshingano yo gufata ingamba zo gutangira umurongo mushya bitewe n’aho Rwanda rugeze mu bwiyunge.

Ati: “Ntabwo twavuga ko byose byizana nk’imvura igwa hasi; ariko nk’uko umuntu yubaka inzu, buri muntu agomba kuvuga ngo ngiri itafari ryange.”

Marceline Mukangango, nawe waje muri iri tsinda, atangaza ko ateganya kugaruka mu Rwanda kandi akazanabikangurira abo babana n’ubwo hari abatabyumva ku bushake.

Ati: “Dukurikije ibyabaye mu Rwanda nkatwe twari duhari ubona ko hari abantu babifata uko bashatse bitewe n’ikibazo wenda bifitiye mu mitwe yabo.”

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka