Ambasade y’u Rwanda muri Senegal ikomeje ibikorwa byo kumenyekanisha u Rwanda

Mu rwego rwo kumenyesha Abanyarwanda batuye muri Senegal n’inshuti zarwo gahunda z’u Rwanda, ambasade y’u Rwanda mu gihugu cya Senegal yateguye amahugurwa yo gusobanura uburyo politiki zo mu Rwanda zishyirwa mu bikorwa no kumenyesha andi makuru atavugwa.

Ambasade y’u Rwanda muri Senegal yatangiye imirimo yayo mu kwezi kwa Gatanu 2011 muri iki gihugu, itegura ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.

Ambasaderi Gérard Ntwari, yabwiye abari bitabiriye ayo mahugurwa, yabaye kuwa Gatandatu, ko mu byo biyemeje harimo kuba umuvugizi w’u Rwanda, gutanga amakuru nyayo y’ibibera mu Rwanda no guteza imbere ishoramari n’ubukerarugendo.

Mu kwezi kwa Cyenda, iyi ambasade nabwo yari yateguye andi mahugurwa yari agenewe abanyeshuri biga muri Senegal. Ayo mahugurwa nayo yari agamije gufasha abo banyarwanda gutanga amakuru y’impamo ku Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka