Memorial Rutsindura: Amwe mu mafoto yaranze iri rushanwa

Rwanda Revenue, UTB GS Officiel de Butare ni zo zegukanye ibikombe mu irushanwa ryo kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umutoza wa Volleyball muri Petit Séminaire Karubanda

Kuva ku wa Gatandatu taliki ya 01 Ukwakira kugera taliki ya 02 Ukwakira 2016 ku bibuga bya Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ndetse na GS officiel de Butare, habereye amarushanwa yari agamije kwibuka Rutsindura Alphonse wahoze ari umwarimu muri PS Virgo Fidelis , ndetse n’abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Aya marushanwa, yaje kurangira mu cyiciro cy’abanyeshuli, ikipe GS officiel de Butare itwaye igikombe nyuma yo gutsinda Lycée de Nyanza, mu bagore Rwanda Revenue Authority itwara igikombe itsinze Ruhango VC, mu gihe mu bagabo ikipe ya UTB (yahoze ari RTUC) yatsinze abahoze biga muri Petit Seminaire Virgo Fidelis nayo yegukana igikombe

Aya ni amwe mu mafoto yaranze iyo mikino.

Cogebanque mu bateye inkunga iri rushanwa
Cogebanque mu bateye inkunga iri rushanwa
Abanyeshuli b'iki kigo batunganya ibyuma ngo amajwi agere ku bantu ayunguruye
Abanyeshuli b’iki kigo batunganya ibyuma ngo amajwi agere ku bantu ayunguruye
Abatojwe na Rutsindura Alphonse
Abatojwe na Rutsindura Alphonse
Abatojwe na Rutsindura (bambaye umweru) nabo bakinnye mu rwego rwo kumwibuka, aha bakinaga n'iyitwa Tout Age
Abatojwe na Rutsindura (bambaye umweru) nabo bakinnye mu rwego rwo kumwibuka, aha bakinaga n’iyitwa Tout Age

Rwanda Revenue ihabwa amabwiriza na Peter Kamasa, Umutoza wungirije
Rwanda Revenue ihabwa amabwiriza na Peter Kamasa, Umutoza wungirije
Rwanda Revenue yihereranye APR Vc, iyitsinda amaseti 2-0
Rwanda Revenue yihereranye APR Vc, iyitsinda amaseti 2-0
Amazina y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bibukwaga muri aya marushanwa
Amazina y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 bibukwaga muri aya marushanwa

APR Vc kandi yaje no gutsindwa n'abakobwa ba Ruhango bambaye ubururu
APR Vc kandi yaje no gutsindwa n’abakobwa ba Ruhango bambaye ubururu
Imikino y'abakobwa nayo yari ifite abafana benshi
Imikino y’abakobwa nayo yari ifite abafana benshi
Abakobwa ba Ruhango VC, benshi biga mu Ishuli Indangaburezi
Abakobwa ba Ruhango VC, benshi biga mu Ishuli Indangaburezi

Aha barishyushyaga ...
Aha barishyushyaga ...

Indatwa n'Inkesha za GS Officiel de Butare zishimira igikombe
Indatwa n’Inkesha za GS Officiel de Butare zishimira igikombe

Lycee de Nyanza n'ubwo yatsinzwe nyuma ya match baribyiniraga
Lycee de Nyanza n’ubwo yatsinzwe nyuma ya match baribyiniraga
Abize Virgo Fidelis (bambaye umuhondo), mu mukino wabahuje na UTB
Abize Virgo Fidelis (bambaye umuhondo), mu mukino wabahuje na UTB

Padiri Mungwarareba Noel, Umuyobozi wa Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, yashimiye buri wese wagize uruhare muri aya marushanwa
Padiri Mungwarareba Noel, Umuyobozi wa Petit Seminaire Virgo Fidelis Karubanda, yashimiye buri wese wagize uruhare muri aya marushanwa

Kapiteni wa Lycee de Nyanza bigaragara ko atari yishmiye umwanya wa kabiri
Kapiteni wa Lycee de Nyanza bigaragara ko atari yishmiye umwanya wa kabiri
Umuyobozi wa Petit Seminaire ashyikiriza Kapiteni w'Indatwa igikombe
Umuyobozi wa Petit Seminaire ashyikiriza Kapiteni w’Indatwa igikombe
Indatwa za GS Officiel de Butare zishimira igikombe
Indatwa za GS Officiel de Butare zishimira igikombe
APR Vc yaje ku mwanya wa Gatatu ishyikirizwa ibihumbi 100Frws n'imipira yo gukina
APR Vc yaje ku mwanya wa Gatatu ishyikirizwa ibihumbi 100Frws n’imipira yo gukina
Kapiteni wa Ruhango VC, Umutesi Flora mbere yo gushyikirizwa igihembo
Kapiteni wa Ruhango VC, Umutesi Flora mbere yo gushyikirizwa igihembo
Ikipe ya Rwanda Revenue Authority ikomeje kwiharira ibikombe mu Rwanda
Ikipe ya Rwanda Revenue Authority ikomeje kwiharira ibikombe mu Rwanda
Usibye ibikombe hanatanzwe imipira yo gukina
Usibye ibikombe hanatanzwe imipira yo gukina
Ngoga Alain wakiniye Kaminuza nkuru y'u Rwanda, ni we wari kapiteni w'abize muri Virgo Fidelis
Ngoga Alain wakiniye Kaminuza nkuru y’u Rwanda, ni we wari kapiteni w’abize muri Virgo Fidelis

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka