Umugabo wigeze guhanura Covid-19 yahanuye ko Putin azapfa mu 2024

Umupfumu kabuhariwe wo mu Bwongereza yahanuye ko Perezida Putin ari hafi kwitaba Imana naho umuhanzikazi Taylor Swift agatwita muri uyu mwaka.

Umupfumu Craig Hamilton-Parker
Umupfumu Craig Hamilton-Parker

Craig Hamilton-Parker bahimbye izina rya Nostradamus mushya, avuga ko ashobora kureba mu nzagihe ndetse ngo we n’umugore bakora nk’abahuza hagati y’abantu n’imbaraga zitagaragara.

Uyu mugabo yahanuye icyorezo cya Covid-19, gahunda ya Brexit, gutorwa kwa Donald Trump nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’itanga ry’Umwamikazi Elizabeth II kandi byose byarabaye.

Uwo mupfumu w’imyaka 69 yatangiye gukorana n’imbaraga zitagaragara akiri mu myaka 20, abyigiye ku bahanga mu birebana n’inyenyeri b’aba Nadi (Nadi astrologists) ubwo yagiriraga uruzinduko mu Buhinde.

Aganira n’ikinyamakuru Metro, Craig yatangiye avuga ku matora rusange ari hafi kuba mu Bwongereza, avuga ko Rishi Sunak atazongera gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe mu 2024, ahubwo ngo amahirwe menshi afitwe na Suella Braverman uzagaruka mu buyobozi kandi agakemura bimwe mu bibazo u Bwongereza buzahura na byo mu 2024.

Inzuzi yateye ku rundi ruhande, Craig avuga ko zamweretse ko amatora ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka muri Amerika azarangwa n’udushya twinshi muri politike kugeza ku munsi wa nyuma, ndetse ngo Donald Trump azatsinda amatora ariko agire ibibazo by’uburwayi nubwo ngo bitazamubuza guhatana.

Trump ngo azagira Visi Perezida w’umwiraburakazi ushobora kuzaba uwitwa Kari Lake, hanyuma ngo Joe Biden azakurwa ku butegetsi asohorwe mu biro amatora atararangira asimburwe na Visi Perezida Kamala Harris by’igihe gito.

Hagati aho kandi ubuhanuzi bwa Craig burimo n’impfu z’abantu bakomeye barimo Perezida Putin n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika.

Craig yagize ati ‘Ndiyumvamo ko Papa azatabaruka mu 2024 agahita asimburwa kuko neretswe umwotsi w’umweru uzamuka uva i Vatican, kandi ibyo bizaba hagati mu Gushyingo. Mu 2024 kandi, intambara yo muri Ukraine izakomeza kuba urugamba rukomeye, ndaniyumvamo ko Putin azarutakarizamo ubuzima ari na byo bizarangiza intambara burundu’

Craig Hamilton-Parker yaneretswe ko umuhanzikazi Taylor Swift azatwita nyuma y’igitaramo cya rutura yise Eras World Tour kizaba mu 2024, kandi ngo muri USA hazaba imitingito ikomeye izibasira igice cy’uburengerazuba by’umwihariko hakazaba imitingito ibiri izaza ikurikirana.

Ubuhanuzi bwa Craig Hamilton-Parker yabushyize ku rubuga rwe rwa murandasi http: / www.psychics.co.uk no kuri shene ye ya YouTube.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuhanuzi bwizerwa 100%,ni ububa buturutse ku mana.Ubwo buhanuzi buvuga ibintu bizaba,niyo haba habura imyaka amagana ngo bube.Kandi iteka bukaba nta kabuza.Ingero ni nyinshi cyane.Ubwo buhanuzi tubusanga muli bible.Ubuhanuzi dutegereje buzaba mu myaka iri imbere,dore ingero: Iyi si izaba paradis,ku munsi w’imperuka,imana izazura abantu bapfuye baririndaga gukora ibyo itubuza,ibahe ubuzima bw’iteka,kuli uwo munsi,izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza, izashyira ubutegetsi bwayo,buzaba buyobowe na Yesu,ikureho ubw’abantu,etc...

masabo yanditse ku itariki ya: 7-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka