Tumwe mu dukino twa kera twakinwe na benshi mu bwana
Benshi mu bakuriye mu Rwanda no hirya no hino mu biyaga bigari, hari udukino dutandukanye usanga bahuriragaho, mu myidagaduro yabo ya buri munsi.
Tumwe muri utwo dukino wasangaga ababyeyi batatwishimira, ariko ugasanga ntibabyumva kimwe n’abana kuko akenshi badukinaga bihishe, bataha bagasanga ababyeyi babateguriye ikinyafu cyo kubanyuzaho.
Tumwe muri utwo dukino ni utu dukurikira:
1. Kwidumbaguza
2. Kuvuza ingoma ku madebe
3. Gukora imodoka mu tujerikani
4. Gukina biye
5. Kotsa runonko
6. Gutwara amagurudumu
7. Kurasa inyoni n’amatopito
8. Kubaka inzu mu byondo
9. Guteka Nyirankono
10 Kurya umunyenga mu ngorofani
11 Gukina ikibariko
12 Gucunga ibipine
13 Gukinira mu mvura
14. Kwikuruza.
15. Guhekana mapyisi
Niba hari agakino wakinnye mu Bwana twibagiwe wadusangiza.
Ibitekerezo ( 28 )
Ohereza igitekerezo
|
Umwicungo
Kugenda Ku mutumba winsina
Gukina agati
Gukora imodoka
Hukina agapapu.
Kwihishanya
Gusamata.
Gucamata (Gutera amabuye ukayasama), gusimbuka umugozi (Mu mavi, munsi y’ikibuno, munda, ku rutugu, ku mutwe,...
agatambaru k’umwana, Saya (kwihishanwa), Kanjenje (Kubara ibiganza byuburwa ubwa 2 ukagikuraho...nyuma usigaye ngo akora mu nkono.... Hahahahahaha.....