Temarigwe wamamaye mu mukino wo kurya, aravuga ko siporo imufasha kwitwara neza

Temarigwe Abdallah wamamaye cyane mu guhiga benshi mu Rwanda mu mukino wo Kurya, yatangaje ko gukora siporo bimufasha kwagura inda ye ikanagororoka, bikamufasha kwitwara neza mu marushanwa akora yo kurya yita mu rurimi rw’icyongereza Food Eating.

Yabitangaje, kuri iki cyumweru, ubwo yari yitabiriye Siporo yahariwe umunsi Nkumiramodoka (Car Free Day), Siporo imenyerewe buri cyumweru cya mbere cy’ukwezi.

Temarigwe kandi ngo yitabiriye siporo kugira ngo inamufashe kwitegura amarushanwa azamuhuza n’umunyamerika w’ikirangirire mu Kurya, azabera mu Rwanda muri Gicurasi uyu mwaka.

Ati” Hari umunyamerika ufite Guiness do redord, ndashaka kuyimwambura. Abakunzi b’uyu mukino bazaze kunshyigikira tariki 3 Gicurasi birebere aho nsinda Umunyamerika.”

Temarigwe yitabiriye amarushanwa atandukanye mu mukino wo kurya, aho kugeza ubu amaze guhangana n’abantu baturutse mu bihugu 58 byo muri Afurika, n’ahandi hirya no hino ku isi.

Reba bimwe mu bigwi bya Temarigwe mu irushanwa ryo kurya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka