Perezida Gen Mamady Doumbouya ni muntu ki?

Général Mamady Doumbouya ni Perezida w’Inzibacyuho wa Guinée Conakry kuva mu kwezi k’Ukwakira 2021, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Alpha Condé tariki 05 Nzeri 2021.

Perezida wa Guinée Conakry Gen Mamady Doumbouya
Perezida wa Guinée Conakry Gen Mamady Doumbouya

Akiri ku ipeti rya Lieutenant-Colonel mu 2018, Mamady Doumbouya yari akuriye itsinda ry’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurwanya iterabwoba, itsinda ryashyizweho na Perezida Condé wahiritswe ku butegetsi na Doumbouya wari umaze kugera ku ipeti rya Colonel.

Yarahiriye kuyobora Leta y’inzibacyuho ku itariki 01 Ukwakira 2021, icyo gihe yizeza abaturage ko inzibacyuho agiye kuyobora izarangwa n’amahoro.

Mamady Doumbouya yaragize ati "Ni inshingano zacu gutabara igihugu no guhuza Abanyagineya, tuzashyiraho ubuyobozi buzafasha Abanyagineya bose kwibonamo, kubera ko ubuyobozi budahuriweho ntabwo buzaba bushingiye ku mahoro".

Umukuru w’igihugu wasuye Mamady Doumbouya bwa mbere kuva afashe ubutegetsi mu 2021 ni Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, wagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Guinée Conakry kuva ku itariki 17-18 Mata 2023.

Icyo gihe Mamady Doumbouya wari ukiri Colonel, yavuze ko yifuza gufatira urugero ku buyobozi bw’u Rwanda mu rugendo rwo kuzahura igihugu, no gushimangira ubumwe nk’uko Perezida Kagame yabigenje ku Rwanda.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Perezida Doumbouya ku itariki 18 Mata 2023, ryaragize riti "Kuva kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ku kunga ubumwe bw’abanyagihugu, u Rwanda rwabashije kuzanzamuka, rwiha intego yo kwisana mbere yo kugera ku rwego rwo kuba icyitegererezo muri Afurika. Ni yo mpamvu urugero rw’u Rwanda rushimisha cyane Colonel Perezida Mamady Doumbouya".

Perezida Mamady Doumbouya na Madamu Lauriane Darboux
Perezida Mamady Doumbouya na Madamu Lauriane Darboux

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinée Conakry, we na mugenzi we Col Mamady Doumbouya, batashye ku mugaragaro ikiraro kigezweho n’umuhanda mugari uhuza umujyi wa Kagbélen n’Umurwa Mukuru Conakry. Ibyo bikorwa remezo byombi bikaba byaritiriwe Kagame Paul.

Mbere yo gushingwa kuyobora itsinda ry’ingabo zidasanzwe, Mamady Doumbouya yabaye mu gisirikare cy’u Bufaransa gikorera hanze (Légion Etrangère), afite ipeti rya kaporari (Caporal), ari na ho yigiye ibya gisirikare mu Ishuri ry’Intambara rya Paris (Ecole de Guerre de Paris).

General Mamady Doumbouya w’imyaka 43, yashakanye n’Umufaransakazi Lauriane Darboux bafitanye abana bane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka