Nyagatare: Umuturage yahaye umuyobozi w’umudugudu impano idasanzwe

Hamire Emmanuel uyobora umudugudu wa Rebero, Akagari ka Rugari, Umurenge wa Mimuli mu Karere ka Nyagatare, yahawe impano ya Karuvati iriho ifoto ya Perezida Kagame, ashimirwa ko ayobora neza umudugudu we.

Uyu mugabo ngo ntashobora gukuramo iyo karuvati kuko yayishimiye cyane
Uyu mugabo ngo ntashobora gukuramo iyo karuvati kuko yayishimiye cyane

Uwo muyobozi ngo mu miyoborere ye agerageza kwigana Perezida Kagame, aharanira ko nta muturage wo mu mudugudu we wagira ikibazo ntigikemurwe, akanga akarengane ndetse akanashishikariza abaturage be gukora cyane bakiteza imbere bakanateza imbere igihugu.

Iyo ngo ni yo mpamvu umwe mu baturage ayobora yamushimiye imiyoborere ye myiza, akamuha impano ya Karuvati ishushanyijeho ifoto ya Perezida Kagame, kugira ngo akomeze kurushaho kumwigana agirira akamaro abaturage ayobora.

Agira ati “ Ni impano nahawe n’umuganga utuye mu mudugudu nyobora. Iyi mpano ikaba yaratumye ndushaho gukora neza kugira ngo ntazasebya Perezida Kagame mpagarariye muri uyu Mudugudu.”

Hamire avuga ko aterwa ishema no kwambara iyo karuvati iriho ifoto ya Perezida Kagame, kuko ari umugabo witangiye igihugu akagikura mu bibazo byinshi cyari kirimo, ubu akaba akigejeje aheza, hagana ku iterambere rirambye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ni byiza cyane umuyobozi wesa imihingo niwo nducyeneye!

IHIRWE ROIC yanditse ku itariki ya: 3-08-2018  →  Musubize

Genda Rwanda wuzuye ubujiji. Ariko kuki amateka atigisha abanyarwanda?

Baneti yanditse ku itariki ya: 2-08-2018  →  Musubize

IKITEGEREREZO ARIKO SI IGIKINISHO CYA BURI WESE

DN yanditse ku itariki ya: 2-08-2018  →  Musubize

Uri Baneti nyine izina niryo muntu!

Kalisa yanditse ku itariki ya: 3-08-2018  →  Musubize

Natwe turagushimiye kuko ufasha abaturage bawe, mu kubakemurira ibibazo, gubagezaho ubutumwa bubafasha kujijuka no kwiteza imbere. Perezida wacu Turamukunda kandi turamushyigikiye mu rugamba yatangije rwo guteza imbere abanyarwanda. Naho abafite ishyario bo n’akazi kabo, nabagira inama yo gukurikiza Inama bahabwa na nyakubahwa Perezida wa Repubulika muze wacu Paul kagame kugirango bibohore, bave i kuzimu bage i buntu.

Rwanda nziza yanditse ku itariki ya: 9-05-2019  →  Musubize

U Rda ntabujiji burimo uretse nkawe nabandi bake mwijijisha mubigambiriye
Kuko akabaye icwende katoga, niyo koze nigacya
Komerezaho muyobozi mwiza, umudugudu ni ishingiro rya Byose kd ukomeze ubere urugero rwiza abo uyobora
Nubundi bagutoye kuko bakubonagamo ibyiza byinshi. Big up muyobozi
Gera ikirenge mucya Rudasumbwa
Intore ntiganya

Ruganzu yanditse ku itariki ya: 3-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka