Menya ikimera cyitwa ‘imbatabata’ kivura imyanya y’ubuhumekero

Imbatabata ni icyatsi gikoreshwa nk’umuti uvura indwara nyinshi. Iki kimera kirimo amoko agera kuri 250, cyamenyekanye guhera kera cyane mu Bugereki, kigenda gikwirakwira mu Burasirazuba no mu Burengerazuba.

Imbatabata
Imbatabata

Iki kimera cyageze muri Amerika kijyanywe n’abazungu ku buryo Abanyamerika kavukire babyise ‘ibirenge by’abazungu’, kubera ko ahantu hose umuzungu yakandagiraga yahasigaga imbuto zacyo zabaga zihishe munsi y’inkweto.

Abanyamerika kavukire (Abasangwabutaha baho) na bo baracyemeye, ndetse gihinduka igice cya farumasi yabo kimwe n’ibimera gakondo.

Muri iki gihe, imbatabata icuruzwa ikomoka ahanini mu Burayi bwi Burasirazuba.

Akamaro k’imbatabata

Muri rusange, imbatabata izwiho kuvura ububyimbirwe bwo mu myanya y’ubuhumekero, mu mazuru, mu muhogo no mu kanwa ndetse n’umuyoboro ubihuza n’urwungano ngogozi.

Uko imbatabata ikoreshwa mu kuvura ubwandu bufata imyanya y’ubuhumekero (bronchite, sinusite, grippe, n’izindi).

• Kubiza imbatabata garama 1.5 (ibibabi bitoto), muri mililitiro 150 z’amazi mu gihe cy’iminota iri hagati ya 10 na 15. Ufata agatase k’aya mazi inshuro 2 cyangwa 4 ku munsi.

• Kwinika mu mazi akonje angana na mililitiro 150, garama 1.5 z’ibibabi by’imbatabata byo ku mutwe hejuru ku kimera (bitoto), bikamaramo isaha 1 cyangwa 2, ukabiyungurura, hanyuma ukajya usa n’uwiyunyuguza mu kanwa no mu muhogo (gargarisme).

Icyo ubushakahatsi buvuga

Hari ikigo cyo mu Budage kivuga ko ubushakashatsi bwa vuba aha, bugaragaza ko imbatabata yemewe mu kuvura ubwandu n’ububyimbirwe bufata imyanya y’ubuhumekero ndetse n’izifata umuyoboro uhuza amazuru, akanwa n’urwungano ngogozi.

Buvuga kandi ko yemewe no mu kuyikoresha ku ruhu inyuma mu kuvura ubwivumbure bwo ku ruhu, bwatewe no kurumwa n’udusimba bwaba uburyaryate ku ruhu cyangwa se uduheri twaturutse kuri uko kurumwa.

• Ikindi kandi Komisiyo E ikomeza ivuga ko iki kimera cy’imbatabata cyifashishwa muri za laboratwari mu gukora imiti yifashishwa mu kuvura inkorora (expectorantes et antitussives).

• Mu mwaka wa 1980, ubushakashatsi bwemeje ikoreshwa ry’imiti irimo imbatabata, mu kuvura bronchite yabaye karande.

Ubushakashatsi bwakorewe mu Budage ku bantu 593 bahawe imiti yateguwe, ishingiye ku mbatabata, mu gihe cy’iminsi 10 byoroheje ibimenyetso by’inkorora.

Ubu bushobozi imbatabata ibukesha kuba yifitemo ikinyabutabire kizwi nka polysaccharide, kizwiho kuvura indwara ziterwa n’agakoko kitwa bactérie Streptococcus pneumoniae4.

Naho kuvura indwara z’uruhu, imbatabata ibikesha kuba yifitemo ikizwi nka L’aucubine, gifasha mu kurwanya ububyimbirwe no guhangana n’imiyege.

Iki kimera kandi gikize kuri acide caféique, izwiho kuburizamo imikurire ya virus izwi nka herpès (HSV-1).

Ibyo kwitondera

Imbatabata ntikoreshwa n’abagore batwite kuko ubushakashatsi bwakozwe, bwagaragaje ko ishobora kugira ingaruka ku mwana uri mu nda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka