Menya ibyiza n’ibibi by’icyayi cya ‘Mukaru’

Mukaru cyangwa se icyayi cy’umukara (Le the noir/black tea), ni icyayi kiboneka mu mababi y’icyayi cyo mu bwoko bwa Thea sinensis/ Camellia sinensis, hakabaho kumishwa mu buryo kimeze nk’igitaze. Kimwe n’icyayi cy’icyatsi (The vert/ Green tea), byose bihuriye ku kuba byifitemo ikinyabutabire cyitwa caffeine.

Gusa n’ubwo icyayi kitagira caffeine nyinshi, izwiho kuba inkanguramubiri ituma ubwonko bukora mu buryo budasanzwe, ariko uko ukinywa cyane niko igenda yiyongera mu mubiri.

Ese ni ibihe byiza byo kunywa icyayi cy’umukara (mukaru)?

Ubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa ku cyayi bwagaragaje ibyiza byacyo: Kubera ko gikungahaye kuri anti-oxydant, by’umwihariko ku kinyabutabire cya polyphénols, bituma ukinywa agira ubuzima bwiza bw’umutima, imikorere myiza y’umubiri, n’iy’urwungano ngogozi ndetse n’imikorere myiza y’ubwonko.

1. Imikorere myiza y’umutima

Ubushakashatsi bugaragaza ko ku bijyanye n’imikorere myiza y’umutima, kunywa icyayi byibuze itasi imwe ku munsi bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima ku kigero cya 2% ndetse na 4% by’impfu ziziturukaho.

2. Kugabanya ubwinshi bwa cholesterol

Icyayi cy’umukara kandi kizwiho kugabanya ibinure bibi mu mubiri (Cholesterole).

3. Ubuzima bwiza bw’amara:

Kubera za polyphenols ziri mu cyayi, zituma mu mara habonekamo bagiteri nziza nyinshi bityo zikaburizamo kubaho kwa bageteri mbi zitera indwara zo mu mara.

4. Imikorere myiza y’ubwonko

Ubushakashatsi bwagaragaje ko icyayi gifite 4 % bya kafeyine na acide amine izwi nka theanine, byombi bifasha mu gutuma umuntu agira imbaraga z’ubwonko akabasha gukorana ubushishozi, ari nayo mpamvu hari abantu bavuga ko bumva baguwe neza nyuma yo kunywa icyayi cya mukaru.

Mu bindi byagaragajwe n’ubushakashatsi ku cyayi, ni uko gifasha mu kuringaniza isukari mu mubiri, ubuzima bwiza bw’amagufwa, ubw’amenyo ndetse no mu kanwa muri rusange. Icyakora nanone, kunywa icyayi kenshi bishobora kwanduza amenyo akazaho amabara.

Ingaruka zo kunywa icyayi cy’umukara kirengeje urugero

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Valens Ngaboyisonga impuguke mu bijyanye n’imirire, avuga ko Kafeyine ituma habaho gutera cyane k’umutima no kudasinzira neza kimwe no Kubura ibitotsi.

Akomeza ati: “Nubwo icyayi bivugwa ko kigabanya gukanyarara kw’imitsi (arteriosclerosis) n’indwara z’umutima, ariko ubushakashatsi bwakorewe mu bwongereza bugaragaza ko abantu bakunda kunywa uturahuri 8 twacyo bakunda gupfa bishwe n’indwara z’umutima cyangwa se guturika no kuziba kw’imitsi ijyana amaraso mu bwonko (stroke)”.

Ngaboyisonga akomeza agaragaza ko iyo Kafeyine iba mu cyayi yica vitamin B1, by’umwihariko iyo ari icyayi kirimo n’amata.

Ati: “Bityo kukigira akamenyero nk’ikinyobwa aho kuyikoresha nk’umuti bikaba byatuma uzimiza iyo vitamine y’ingenzi mu mikorere y’ubwonko”.

Yerekana ko Vitamin B1 ituma isukari ihindurwamo ingufu, ikabungabunga ubutaraga bw’ubwonko n’ubw’imitekerereze, kuyibura bikaba byaba intandaro y’indwara nk’agahinda gakabije, umunaniro, impatwe, no kunanirwa k’umutima.

Ikinyamakuru amelioretasante.com, nacyo kigaragaza ko umuntu anyweye amatasi abiri cyangwa atatu ku munsi ku munsi ntacyo bitwaye, ko bitangira kuba ikibazo mu gihe umuntu atangiye kunywa icyayi nk’akamenyero ku buryo anyway amatasi ane cyangwa atanu ku munsi.

Ubushakashatsi bwasohotse muri iki kinyamakuru cyandika ku buzima, bugaragaza ingaruka zo kunywa icyayi kirengeje urugero:

• Kubura amaraso (Anémie)
• Umuvuduko w’amaraso uri hejuru (Hypertension)
• Kuribwa umutwe
• Kugira isesemi no kuruka
• Gushikagurika no kugira ubwoba (anxiété)
• Kumva injereri mu matwi
• Kubura ibitotsi cyangwa gusinzira nabi
• Guhumeka nabi

Icyayi cya mukaru hari aho kibujijwe

Ku bantu bagira ikibazo cyo guhorana ubwoba (troubles anxieux), abagira ikibazo cyo kubura amaraso, abagira ibibazo by’ihindagurika ry’imisemburo (hormones). Ni byiza aba babanzakubaza muganga mbere yo kunywa icyayi cya mukaru.

Icyayi kiri mu mumurima kitaratunganywa
Icyayi kiri mu mumurima kitaratunganywa

Abantu bakoresha imiti ikurikira nabo mbere yo kukinywa mu gihe barimo kuyifata bakwiye kubanza kubaza muganga:
• Éphédrine
• Clozapine
• Oestrogènes
• Carbamazépine
• Antibiotiques (quinolones)
• Imiti ivura asima
• Phénylpropanolamine
• Imiti ikoreshwa mu kuvura umutima (diurétiques)
• Imiti ifasha mu kurekurana kw’amaraso (Anticoagulants)
• Imiti yo kuboneza urubyaro
• Imiti ikoreshwa mu kuvura indwara y’agahinda (Antidépresseurs)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoze kudusobanurira

Ndabavunyi gilbert yanditse ku itariki ya: 3-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka