Menya akamaro k’umuziki n’ibindi bifasha umwana uri munda ya nyina

Burya umuziki uri mu bintu bifasha umwana uri munda ya nyina gukura neza, ndetse bikamufasha no gukuza imitekerereze y’ubwonko bwe, bigatuma yumva anaguwe neza.

Dr Kanyabashi François, inzobere mu kubyaza no kuvura indwara z’abagore (Genychologue) mu bitaro bya Ruhengeri, avuga ko mu bintu bifasha umwana uri munda, n’umuziki urimo ariko ko umubyeyi asabwa byinshi kugira ngo uwo mwana agubwe neza kandi akure neza.

Ati “Kumva umuziki ku mubyeyi utwite bifasha ubwonko bw’umwana gukura, n’uturemengingo tukabasha kwaguka biturutse ku kuba wa muziki wafashije umubyeyi kumva atekanye, ndetse bikamufasha kugabanya umuhangayiko muri we (Stress).

Ni byiza ko umugore utwite yakumva umuziki utuje, kuko nabyo bimufasha kuruhura ubwonko aho kumva imiziki ikubita cyane ifite amajwi asakuza, kuko uko umwana akurira mu nda ye hari amezi ageraho akumva ibintu birimo kubera hanze.

Ati “Ubundi ku mezi arindwi umwana aba ashobora kumva ibintu bibera hanze, icyo gihe rero umubyeyi wese utwite aba agomba kwirinda ibikorwa bibi byose bishobora gutuma ahungabana, ndetse bikanagira ingaruka mbi ku mwana kuko na we bimuhungabanya”.

Umubyeyi ashobora kuganiriza umwana uri mu nda, aho agerageza kumuvugisha akora ku nda ye kugira ngo yumve ko akina.

Igihe yumva arimo gukina umubyeyi ashobora kumubwira amagambo ndetse no gukorakora ku nda buhoro buhoro, kuko bifasha umwana kugira ibyiyumvo byiza.

Ati “Ni yo mpamvu tubwira ababyeyi kujya baganiriza abana igihe inda imaze kuba nkuru, umubyeyi ashobora no kuririmba, cyangwa se agakorakora inda ye abwira amagambo meza, bikamufasha kugubwa neza ndetse no mu mikurire ye usanga uwo mwana aba yaremwemo ibyishimo n’urukundo hakiri kare”.

Dr Kanyabashi avuga ko ibifasha umwana uri munda ya nyina igihe amutwite ari byinshi, birimo n’imirire no kuruhuka ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri yoroheje.

Umubyeyi utwite aba agomba kuruhuka bihagije mu gihe cy’amasaha umunani, ndetse byaba byiza akayarenza aho bishoboka. Ikindi gishobora gufasha umubyeyi utwite ni ukurya neza kandi akarya indyo yuzuye, irimo ibitera imbaraga, ibirinda indwara ndetse n’ibyubaka umubiri.

Ni ibiki umubyeyi utwite akwiye kwirinda

Dr Kanyabashi avuga ko umubyeyi utwite akwiye no kwitabwaho, akabwirwa neza by’umwihariko, kuko iyo ahuye n’imihangayiko ashobora kugira ibibazo bitandukanye byo kuba inda atwite yavamo ndetse akaba yarwara ihungabana, rigatuma umwana avukana ibibazo birimo no kuba atuzuye.

Uwo muganga avuga ko umubyeyi utwite akwiye kwirinda kunywa itabi n’inzoga, kuko bigira ingaruka ku mwana uri munda.

Zimwe mu ngaruka umwana utaravuka ahura na zo mu gihe nyina anywa inzoga amutwite, ashobora gutuma umwana avukana ibiro bidahagije, cyangwa akavuka igihe kitageze. Ashobora kuvukana ibibazo byo kutumva ndetse n’ikibazo cy’umutima, kandi ashobora kuvuka afite umutwe muto cyane, cyangwa akaba yagira ingingo zimwe na zimwe zitakuze.

Izindi ngorane umwana yahura na zo, harimo kuba yibagirwa vuba, kunanirwa kwiga, gutinda kuvuga, ubwenge buri ku kigero cyo hasi ndetse no kuba atabasha gusobanura ibintu neza. Umwana agira imyitwarire itari myiza, kandi nanone ashobora kigira ibibazo by’amagufa n’impyiko.

Umwana kandi ashobora kugira ibibazo byo mu mutwe, nko kurakara cyane no kwigunga. Ashobora no kutabasha kugenzura imyitwarire ye, haba mu rugo cyangwa ku ishuri.

Dr Kanyabashi akangurira ababyeyi kujya bipimisha igihe bamenye ko basamye, kuko biri mu bifasha umubyeyi gukurikiranwa no guhabwa inama zimufasha kubyara umwana wuzuye, udafite ibibazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose.umwana uri mu nda yumva umuziki,ndetse akishima.Bimugiraho ingaruka nziza.Aba ari umuntu nkatwe.Aba ari ikiremwa cy’imana.Niyo ikora urusoro (embryo) ikarutereka mu nda y’umubyeyi.Gukuramo inda biba ari icyaha cyo kwica umuntu waremwe n’imana.Itubuza kwica umuntu,uko wamwica kose.Haba mu ntambara cyangwa gukuramo inda.Ijambo ryayo rivuga ko imana yanga umuntu wese umena amaraso y’undi.

kirenga yanditse ku itariki ya: 17-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka