Kwicarira ikofi (wallet) ku bagabo, byagira ingaruka ku buzima bwabo

Abagabo n’abasore benshi bakunze gushyira ikofi cyangwa se wallet mu mifuka y’amapantalo y’inyuma, kuko baba batwaramo ibyangombwa bitandukanye bitwaza cyangwa se n’amafaranga, rimwe na rimwe ukabona izo kofi zibyimbye cyane, kandi no mu gihe bagiye kwicara ntibabanze kuzivana mu mifuka, ahubwo bakazicarira.

Ingaruka zo kwicarira ikofi cyangwa kwicara umuntu yihengetse
Ingaruka zo kwicarira ikofi cyangwa kwicara umuntu yihengetse

Ibyo rero ngo bituma umuntu yicara asa n’uhengamiye ku itako rimwe ritariho iyo kofi, bikagira ingaruka ku mugongo no ku igufa ry’urutirigongo, nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu buzima bw’ubwonko n’uruti rw’umugongo, Dr Nicephorus Rutabasibwa, wo mu kigo cyita ku buzima bw’amagufa cya Muhimbili (Muhimbili Orthopaedic Instutute-MOI) cyo muri Tanzania.

Dr Rutabasibwa aganira n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri Tanzania, yavuze ko iyo ikofi itabyimbye, cyangwa se ituzuye cyane, aho nta bibazo yatera, ariko iyo yashyizwemo ibintu bituma isa n’aho ibyimbisha umufuka w’ipantalo, ibyo ngo ni byo biteza ibibazo.

Gusa avuga ko bishobora kwangiza umutsi uzwi nka sciatic nerve/nerf sciatique uturuka mu ruti rw’umugongo werekera mu kuguru unyuze mu igufa ry’urukenyerero.

Yagize ati “Rero iyo ushyize ikofi ibyimbye cyane mu mufuka w’inyuma w’ipantalo wambaye, hanyuma ukayicarira, icyo gihe uburemere bushobora gutsikamira wa mutsi uzwi nka ‘sciatic nerve’ cyangwa ‘nerf sciatique’ bigateza ibinya n’ububabare mu kuguru. Ikindi ni uko ibyo bitera kubabara umugongo, kuko uwo mutsi uba wamaze gusohoka mu ruti rw’umugongo werekeza mu kuguru”.

Dr Rutabasibwa avuga ko ibibazo biterwa no kwicarira ikofi yuzuye cyangwa se ibyimbye ari ukugira ibinya mu kuguru cyangwa se mu maguru yombi igihe ahagurutse yari amaze akanya yicaye,cyangwa se akagira ububabare bujyana n’ibyo binya biba byafashe mu kuguru cyangwa se mu maguru.

Yagize ati “Sinavuga ko gushyira ikofi mu mufuka w’inyuma hari ibibazo bitera, mu gihe nta bintu byinshi biyirimo. Ariko iyo ibyimbye cyane ni byo biteza ibibazo”.

Ibibazo biterwa no kwicarira ikofi byanagarutsweho na Dr Salvatory Florence wo kuri Kaminuza y’ubuvuzi ya ‘The Hubert Kairuki Memorial University ‘ iherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam, ahamya ko umugabo wicarira ikofi yuzuye igihe kirekire aba afite ibyago kubabara umugongo n’urukenyerero ku buryo buhoraho.

Abantu bagirwa inama yo kwirinda kwicarira ikofi ibyimbye
Abantu bagirwa inama yo kwirinda kwicarira ikofi ibyimbye

Dr Florence yemeza ko kwicara nabi, umuntu atitaye ku buzima bwiza bw’umugongo, biri mu bitera ububabare bw’umugongo n’urukenyerero budashira.

Ibindi bibazo yavuze biterwa no kwicara ku ikofi ibyimbye igihe kirekire, ni uko umugabo agera aho akajya ananirwa gufunga inkari neza igihe bisaba ko ategereza kugira ngo abone ubwiherero. Hari kandi n’ikibazo cyo kugabanukirwa n’ingufu za kigabo bitewe n’imitsi iba yaragize ibibazo bitewe n’uko kwicara ku ikofi.

Yagize ati “Ibindi bibazo bitera,ni ukugabanuka kw’ingufu za kigabo, bitewe no gutsikamirwa kw’imitsi, ndetse no kumva amaguru asa n’ayakamo umuriro, rimwe na rimwe nubwo umuntu yafata imiti igabanya ububabare ntibishire”.

Bamwe mu bahuye n’ingaruka zo gushyira ikofi mu mufuka w’inyuma w’ipantalo batanga ubuhamya. Isaac Brown yabwiye Mwananchi ko we akora akazi ko kudoda n’icyarahani, bivuze ko yicara igihe kinini kandi akicara ku ikofi.

Yagize ati "Umwaka ushize nafashwe no kubabara umugongo, njya muri Farumasi bampa imiti, biragabanuka nkomeza akazi, hashize amezi atandatu biragaruka, noneho niyemeza kujya ku bitaro. Kwa muganga bambwiye ko biterwa no kwicara nabi ntitaye ku buzima bwiza bw’umugongo”.

“Bansobanuriye ko ubwo bubabare bw’umugongo buterwa no kuba nkunda gushyira ikofi mu mufuka w’inyuma w’ipantalo nkayicarira, bityo uburemere bwayo bugatsikamira umutsi wa ‘sciatic nerve’ bikantera ibinya mu kuguru n’ububabare mu mugongo.”

Uwitwa Peter Moses na we yavuze ko ubu atwara ikofi mu mufuka w’ishati cyangwa umufuka w’ipantalo w’imbere, ariko ko yahoze ayitwara mu mufuka w’inyuma, hanyuma atangira kujya ababara uruhande rumwe rw’umugongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nshimiye cyane uyu munyamakuru ku bw’ubu bushakashatsi cyangwa aya makuru y’ubuzima.
Ingaruka zo kwicarira i kofi obyimbye zangezeho kandi nibyo pe. Nari ngeze aho ndibwa cyane n’umutsi wo mu itako kandi nkagira ikinya cyane muri uko kuguru nkumva gucitse intege. Byanteye ubwoba. Burya rero ntugahishe uburwayi kuko nagiriwe inama nuwo natakiye maze ambuza kongera kwicarira i kofi. Narabiretse none ndagenda nkira pe.
Murakoze cyane.

JADO yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Nshimiye cyane uyu munyamakuru ku bw’ubu bushakashatsi cyangwa aya makuru y’ubuzima.
Ingaruka zo kwicarira i kofi obyimbye zangezeho kandi nibyo pe. Nari ngeze aho ndibwa cyane n’umutsi wo mu itako kandi nkagira ikinya cyane muri uko kuguru nkumva gucitse intege. Byanteye ubwoba. Burya rero ntugahishe uburwayi kuko nagiriwe inama nuwo natakiye maze ambuza kongera kwicarira i kofi. Narabiretse none ndagenda nkira pe.
Murakoze cyane.

JADO yanditse ku itariki ya: 26-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka