Kwibuza kwitsamura bishobora kugira ingaruka ku buzima

Nubwo hari abantu bajya bibuza kwitsamura ugasanga bapfutse umunwa n’amazuru, byose kugira ngo batitsamura urusaku rugasohoka, ariko hari ibibazo bishobora guterwa no kwibuza kwitsamura, mu gihe hari ababyibuza, banga kubangamira abo bari kumwe.

Kwibuza kwitsamura ni bibi ku buzima
Kwibuza kwitsamura ni bibi ku buzima

Mu kiganiro cyatanzwe n’umuganga witwa Dr Gerald Kierzek, ukora muri serivisi zo kwakira abarwayi b’indembe, ari kuri Televiziyo ya Europe1, yavuze ko kwibuza kwitsamura umuntu agasa n’ubifungirana, atari ikintu cyiza, kuko bishobora guteza ibibazo birimo no guturika umutsi wo mu bwonko bikaba byageza n’umuntu ku rupfu.

Yagize ati “Kwibuza kwitsamura cyangwa se kubipfukirana bishobora gutuma umutsi ujyana amaraso mu bwonko uturika, bitewe no kuzamuka gukabije k’umuvuduko w’amaraso ku buryo butunguranye, bikaba byateza n’urupfu”.

Ati “Kwibuza kwitsamura byari bije cyangwa se gushaka uko umuntu abiburizamo ntabwo ari igitekerezo cyiza, umuntu agomba kwirinda gupfuka izuru no gufunga umunwa. Icyo abantu bagomba gushyira mu mutwe ni uko kwitsamura ari ibintu bisanzwe kandi bitari bibi ku mubiri”.

Ku bapfukirana ukwitsamura bagamije kwirinda gukwirakwiza za mikorobe, ibyiza ngo ni uko umuntu yakwitsamurira mu ihiniro ry’ukuboko cyangwa se mu gitambaro afashe mu biganza, nyuma akibuka gukaraba neza intoki, ariko ntiyibuze kwitsamura cyangwa se ngo abifungirane.

Ku rubuga oust-france.fr, Dr Jean-Michel Klein, ukuriye urugaga rw’abaganga b’inzobere mu by’ubuzima bw’amaso mu Bufaransa, yavuze ko kwibuza kwitsamura bishobora guteza ibibazo by’amaso, bigasa n’ibiyakuye mu mwanya wayo, ikindi ngo ni uko bishobora gutuma umuntu arwara umutwe umubabaza, kuva amaraso mu mazuru ndetse no gutuma umuntu aturika tumwe mu dutsi two mu mutwe.

Abaganga bo mu bitaro bya Ninewells -Dundee, mu Bwonsgereza, batangaje ko abantu bakwiye kujya birinda kwibuza kwitsamura cyangwa se ngo babipfukirane, kuko rimwe na rimwe bigira ingaruka mbi ku buzima. Ibyo babitangaje nyuma yo kwakira umugabo w’imyaka 30, waje muri ibyo bitaro ababara cyane mu muhogo.

Uwo mugabo ngo yasobanuye ko byatangiye ubwo yari ashatse kwitsamura nyuma akabyibuza, apfuka amazuru n’umunwa. Amaze gupimwa mu byuma byo kwa muganga, byagaragaje ko yari afite igikomere aho mu ijosi nk’uko byatangajwe na BBC-Swahili, yavuze ko abaganga bo Kaminuza nkuru y’ubuvuzi ya Dundee, bagira inama abantu yo kutajya bibuza kwitsamura ngo usange bafunze amazuru n’umunwa.

Ku bw’amahirwe uwo mugabo warwaye mu muhogo azize kwibuza kwitsamura, ngo ntiyabazwe, ahubwo bamuhaye imiti igabanya ububabare, nyuma bamusaba kuruhuka neza bihagije, hashize ibyumweru bitanu abaganga bapimye basanga igikomere cyari mu muhogo cyarakize.

Abo baganga bemeza ko “kwitsamura ari inzira imwe ikoreshwa mu bwirinzi bw’umubiri w’umuntu”.

Impamvu ngo ni uko kwitsamura bikumira ikintu kibi, kuba cyakwinjira mu mubiri w’umuntu kinyuze mu mazuru. bityo rero nta muntu wagombye kwibuza kwitsamura kuko hari ubwo biba ari uburyo bw’ubwirinzi bw’umubiri.

Ikindi ni uko abo baganga bemeza ko ibitera kwitsamura atari za virusi, ivumbi n’ibindi, ahubwo ko hari ubwo biza ari ibigamije kugirira umubiri neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka