Kugenda utambaye inkweto bifasha imitsi y’umubiri gukora neza

N’ubwo kwambara inkweto ari isuku ndetse bikaba birinda n’indwara zimwe na zimwe zishobora guterwa no gukandagira hasi ahantu handuye hari za mikorobe zitagaragara, ariko na none kugenza ibirenge bitambaye inkweto mu rugo cyangwa se ahantu hasukuye, bigakorwa rimwe na rimwe ngo ni byiza nk’uko bisobanurwa na Dr. Meghan Kelly, Umwarimu, akaba n’Umuganga w’indwara zifata ibirenge no mu ngingo (articulations), mu Bitaro bya Mount Sinai muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko " Kugenza ibirenge bitambaye inkweto bifasha amano gukomera neza, ndetse n’imikaya y’ibirenge igakomera bikagirira akamaro umuntu ko gutuma agenda ku butaka yumva ibirenge bifashe neza, gusa aho kwimenyereza kugenda cyane n’ibirenge bitambaye inkweto igihe kirekire, hari n’ibindi bikorwa byiza umuntu yajyamo bikorwa nta nkweto, harimo Yoga n’ibindi”.

Yakomeje agira ati, " Sintekereza ko ari byiza kwambara inkweto igihe cyose, biba bikenewe rimwe na rimwe kugenda umuntu atazambaye kuko bikomeza ibirenge kandi ni byiza”.

Ikibazo gikunze kuvugwa kuri ibyo byo kugenza ibirenge bitambaye inkweto, ni umuntu aba ashobora gukomereka mu gihe akandagiye ikintu gitemana, ariko uko ibirenge bimenyerezwa kujya bikandagizwa hasi nta nkweto, ngo bigenda bimenyera, noneho bikagira uruhu rukomeye rudapfa gukomeretswa n’utuntu tworoheje.

Nk’uko byasobanuwe n’inzobere mu by’ubuzima mu nkuru yasohotse mu Kinyamakuru cyo muri Amerika kitwa ‘The Washington Post’ zavuze ko abantu ndetse n’abantu bakuru bakunze kugenda n’ibirenge bitambaye inkweto kenshi, boroherwa cyane no kubona ikintu cyabagirira nabi, bakabona n’uko bakirinda mbere y’igihe.

Zakomeje zivuga ko imitsi isaga 200.000 irangirira mu birenge, ibyo bigatuma ibirenge bigira ubushobozi budasanzwe bwo kumenya hakiri kare ibishobora kubigirira no kwirinda bishoboka.

By’umwihariko ku bana bakiga kugenda, kugenda ibirenge bitarimo inkweto ngo bibafitiye inyungu nyinshi, kubera ko bibafasha kumva ko ibirenge byabo bifashe ku butaka neza, bikabafasha no kugirana ubusabane n’ibidukikije nk’uko byasobanuwe na Dr Julien Leroux, umuganga w’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’amagufa y’abana.
Yagize ati,” Kugenza ibirenge bitambaye inkweto, ni ikintu tugiramo inama ababyeyi, ko bagomba kureka kwambika abana amasogisi cyangwa inkweto mu gihe barimo kwiga kugenda, kugeza ubwo nibura bazabanza bakamenya kugenda neza”.
Indi mpamvu ngo ni uko kugenza ibirenge bitambitswe inkweto ku bana bifasha mu gukomeza ibirenge byabo n’amaguru yabo kandi ibyo ngo ni ibintu bikenewe cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Amerika kitwa ‘Osteoarthitris Research Society International’ mu 2016, bwagaragaje ko kugenza ibirenge bitambaye inkweto bifasha ingingo z’umuntu cyane cyane amavi gushobora kwikorera neza ibiro bye.

Muri ubwo bushakashatsi bavuga ko 25 % by’amavuga y’umuntu, ari mu birenge no mu tugombambari. Ibirenge ni ingenzi cyane kuko nibyo bykorera ibiro byose by’umuntu. Buri kirenge kiba kirimo amagufa 26 ndetse n’ingingo (articulations) 33, ibyo bikaba byongera ibyago byinshi byo kuba umuntu yakomereka nabi mu gihe yahisemo nabi inkweto yambara, ariko ibyo byago akaba atahura nabyo mu gihe agerageza kugenza ibirenge bitambaye inkweto kenshi.

Gukora siporo yo kwiruka n’ibirenge bitambaye inkweto aho bishoboka ngo byaba byiza cyane kuruta kwirukankana intweto, kuko inyinshi mu nkweto abantu bakorana siporo zituma mu gihe ikirenge gikandagiye hasi kibanza igitsinsino kandi ari bibi, mu gihe uwiruka atambaye inkweto adashobora kubanza ibitsinsino, kuko ari cyo gice cyumva ububabare kurusha ibindi, nk’uko byasobanuwe na Dr Peter Francis, umuyobozi w’itsinda rishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’imikaya igize umubiri w’umuntu muri Kaminuza ya Leeds Beckett mu Bwongereza.

Ku rubuga, wellbeingmagazine.com, bavuga ko nubwo abantu benshi muri iki gihe cy’iterambere bamara umwanya wabo munini bambaye inkweto, ariko kunyuzamo abantu bakagenda batambaye inkweto ari byiza ku buzima bwa byaba gutuma uruti rw’umugongo rukomeza kugororoka, bikagira akamaro ku buzima muri rusange, ariko cyane cyane ku buzima bwiza bwo mu mutwe.

Bavuga ko hari ibibazo by’ubuzima abakurambere batahuraga nabyo kuko umwanya wabo munini babaga bakandagije ibirenge ku butaka no mu byatsi nta nkweto bambaye bahiga, bahinga, ubundi rimwe na rimwe bakarara hanze ku buryo umubiri wabo uhumeka neza.
Naho ubuzima bw’iki gihe, abantu benshi ngo bakorera mu nzu bicaye imbere ya za mudasobwa, bagatakaza amahirwe yo kubona ibyiza byo kugenza ibirenge bitambaye inkweto kuko nta mwanya bagira.

Inzobere zivuga ko umuntu yagombye kumara nibura iminota 30 ku munsi aryamye mu byatsi cyangwa se abihagaze ariko atambaye inkweto kuko bimufasha kwiyumba neza. Impamvu ni uko gukandagira mu byatsi umuntu atambaye inkweto, byongera umusemburo wa (endorphins) utuma umuntu yiyumva neza. Ikindi uko ubushakashatsi bwagaragaje ko kugenda mu byatsi umuntu atambaye inkweto, bigabanya umujagararo w’ubwonko (stress) ku rwego rwa 62%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka