Imiti ikoreshwa mu guhindura imisatsi ishobora gutera kanseri y’ubwonko - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cyo muri Kenya gishinzwe ubushakashatsi mu buvuzi (Kenya Medical Research Institute/KEMRI), bwagaragaje ko ikinyabutabire cya formaldehyde kiboneka mu miti ikoreshwa mu kudefiriza, ari uburozi bwatera kanseri y’ubwonko, cyangwa se bukangirika umuntu akajya yibagirwa bikabije.

Imiti ihindura imisatsi yatera kanseri
Imiti ihindura imisatsi yatera kanseri

Muri raporo y’ubwo bushakashatsi, byagaragajwe ko hari ibinyabutabire 11 biteye impungenge (Chemicals of Concern ‘COCs’) byagaragaye mu bwoko umunani bw’imiti ikoreshwa mu guhindura imisatsi, bakunze kwita ‘produits’(Hair Relaxers), ubwoko butandatu muri ubwo umunani, ni ukuvuga (75%) ikorerwa muri Kenya, mu gihe ubundi bwoko bubiri nabwo bwifitemo ibyo binyabutabire ni ukuvuga (25%) bugera aho muri Kenya buturutse muri Uganda no muri Afurika y’Epfo. Itanu gusa muri iyo miti, ni ukuvuga (62.5%), ni yo yanditsweho ko igomba gukoshwa mu buryo bw’umwuga gusa (for professional use only).

Ubwo bushakashatsi bwibanze mu gace ko muri Kenya kazwi nka Embu County, ababukoze ngo batangajwe n’ukuntu imibare y’abarwara yazamutse muri ako gace. Gusa, iyo miti ikoreshwa mu guhindura imisatsi, yakoreweho ubushakashatsi, ngo ikoreshwa no mu tundi duce tw’icyo gihugu by’umwihariko mu Murwa mukuru Nairobi, nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru The Nation cyandikirwa aho muri Kenya.

Ubwo bushakashatsi bwa KEMRI ngo buhura n’ubundi bwakozwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ubwakorewe muri Ghana, bwagaragaje ko gukoresha zimwe muri poroduwi zagenewe kwiyitaho (personal care products ‘PCPs), na poroduwi zikoreshwa mu misatsi harimo nka ‘hair dyes’, bakunze kwita tentire, n’indi miti ikoreshwa mu kudefiriza imisatsi yongera ibyago byo kurwara kanseri y’ibere.

Ubwo bushakashatsi bwakorewe ku bantu b’igitsinagore 366 bafite imyaka hagati ya 15-50, bemeye gusubiza ibibazo byabazwaga, nyuma bemera no kugura ubwo bwoko umunani bw’imiti ikoreshwa mu mutwe, iteye impungenge.

Abakoraga ubwo bushakashatsi bagize bati “Nyuma twatangiye kugereranya urutonde rw’ibigize iyo miti byanditswe ku macupa inyuma n’abayikoze, tugereranya n’urutonde rw’ibinyabutabire bitemewe gukoreshwa mu miti igenewe gukoreshwa mu misatsi no mu kwiyitaho, biza kugaragara ko harimo ibinyabutabire kandi bitagombye kubamo. Intego yacu yari ukureba no gusobanukirwa ibinyabutabire biba mu miti ikoreshwa mu kwiyitaho no kureba ingaruka mbi igira ku buzima bw’umugore w’umwirabura”.

Abakoze ubwo bushakashatsi bavuze ko hakenewe kuvugururwa amabwiriza agenga ibijyanye n’ikorwa n’icuruzwa ry’iyo miti muri Kenya ku buryo bwihutirwa, kandi bijyanye n’uko yongera ibyago byo kurwara Kanseri.

Icya kabiri, bavuze ko hakenewe ko abantu bigishwa no kubwirwa ibinyabutabire biboneka muri iyo miti bagura, n’ingaruka byagira ku buzima bwabo.

Barongera bati “Uko kubimenyekanisha, bizafasha abaguzi kugira amahitamo ashingiye ku makuru y’ukuri mu gihe bagura cyangwa se bakoresha iyo miti”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka