Ibyiza byo gusinzira neza ku bantu bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka

Gusinzira neza kandi amasaha ahagije bifasha mu kugira ubuzima bwiza ku bantu bari mu byiciro by’imyaka itandukanye, kandi kudasinzira uko bikwiye bikagira ingaruka mbi ku buzima harimo kuba byatuma ubwonko budakora neza, guhinduka mu myifatire no kunanirwa kugenzura amarangamutima nk’uko byemezwa n’inzobere mu buzima.

Ku rubuga naitreetgrandir.com bavuga ko gusinzira ari ingenzi ku bana bakivuka kugeza ku bantu bakuze, nubwo amasaha bakeneye gusinzira ku munsi aba atandukanye.

Ku bana bato, gusinzira bigira akamaro ko gutuma bakura neza, kuko ibitotsi bituma habaho kugenzurwa neza kw’ikorwa ry’imisemburo itandukanye, harimo umusemburo ufasha umwana gukura, utuma yemera kurya no kunywa, ugenzura isukari mu maraso n’ibindi. Bityo umwana udahabwa umwanya uhagije wo gusinzira akaba ashobora kwisanga mu bibazo byinshi by’ubuzima, harimo n’umubyibuho ukabije.

Bijyanye n’icyiciro cy’imyaka umwana arimo, ayo ni yo masaha yagombye gusinzira ku munsi. Impinja zikivuka kugeza ku zifite amezi atatu, zagombye gusinzira amasaha 14-17, abana bafite kuva ku mezi 4 kugeza kuri 12, bagombye gusinzira amasaha 12-15. Abana bato guhera ku mwaka 1 kugeza kuri 2, bagombye gusinzira amasaha 11-14. Abana bafite imyaka (3-5), bagombye gusinzira amasaha 10-13. Naho abana bafite imyaka (6-12), bagombye gusinzira amasaha 9-11.

Kimwe mu bimenyetso bigaragaza ko umwana asinzira neza bihagije, ni uko atagaragaza umunaniro mbere y’amasaha asinziriraho, agasinzira igihe amasaha yo kuryama ageze.

Mu bimenyetso biranga umwana udasinzira bihagije, harimo gukanguka bigoranye mu gitondo, kubyukana umunabi, kwayura buri kanya, kwiriza bya buri kanya, akanga ibintu ubusanzwe bimushimisha, akiyenza, agasakuza bidasanzwe.

Gusinzira neza kandi amasaha ahagije ni ingenzi ku buzima muri rusange by’umwihariko ku byuzima bwo mu mutwe. Ku bana, gusinzira neza bibafasha gufata mu mutwe ibintu bishya bagenda biga, kuko mu gihe umwana asinziriye nijoro, nibwo afata neza mu mutwe ibyo yize ku manywa.

Mu gihe umwana asinziriye nibwo akusanya imbaraga zimufasha kuba ameze neza mu munsi ukurikiraho. Gusinzira neza kandi bihagije byongera ubudahangarwa bw’umubiri n’ibindi byinshi.

Ku rubuga https://soinsdenosenfants.cps.ca,ubushakashatsi bugaragaza ko umubiri w’umuntu ushyira ku murongo ibiwugize mu ijoro igihe wasinziye.

Ku ngimbi n’abangavu bafite imyaka (14-17), bagombye gusinzira amasaha 8-10, ariko kubera igihe baba barimo bahura na byinshi bibarangaza, bakaba bahura n’ibibazo byo kudasinzira bihagije, birimo kwisanga bahorana umunaniro udashira.

Impamvu abana bageze muri icyo cyiciro cy’imyaka y’ubwangavu n’ubugimbi bagombye gusinzira neza kandi bihagije ni uko baba bari mu kigero cyo kwiga kandi ari bwo bakeneye ko ubwonko buruhuka neza kugira ngo bashobore gufata mu mutwe amasomo biga, muri icyo cyiciro ngo nibwo umwana aba ashobora kwiha intego kandi akayigeraho.

Gusinzira neza ku bana bari muri icyo kigero kandi bibarinda kudasinzira aho batagombye gusinzira, nko mu nzira akaba yakora impanuka, gusinzira mu ishuri n’ahandi.

Gusinzira neza kandi bihagije birinda ingimbi n’abangavu kwiyumva nk’abafite agahinda gakabije(depression), kuko agahinda gakabije nako gatera ibindi bibazo by’ubuzima.

Kugira ngo abana bari muri icyo cyiciro cy’imyaka basinzire neza, biba bisaba ko bagabanya amasaha bamara imbere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga cyane cyane za telefoni na televiziyo mu masaha y’ijoro mbere yo kuryama, no kwirinda amafunguro arimo ibirungo byinshi nijoro, ndetse n’ibinyobwa birimo ‘cafeine’, nk’ikawa n’ibindi cyane cyane mu masaha y’ijoro mbere yo kuryama.

Ku bafite imyaka guhera kuri 18-64, bagombye gusinzira amasaha 7-9, naho abakuze bafite imyaka 65 kuzamura bagasinzira amasaha 7-8.

Gusinzira neza ni ikintu cy’ingenzi no ku bageze muri icyo cyiciro cy’abakuru kuko bifasha umubiri kuruhuka neza no gusa n’uwisubira nijoro igihe umuntu asinziriye, ibyo bikarinda umuntu gusaza imburagihe.

Gusinzira neza kandi bihagije ku bantu bakuru, bibarinda indwara zitandura zirimo za diyabete, n’umubyibuho ukabije. Gusa ku bantu bagenda batangira kubura ibitotsi nijoro uko imyaka igenda yiyongera, bagomba gushaka umuti urambye utuma batabura ibitotsi kuko ari ingenzi cyane ku miberehoi myiza yabo.

Muri rusange ngo ubuzima bugenda buhinduka bijyanye n’imyaka, ariko uko bwahinduka kose, umuntu agomba gushaka uko asinzira neza kandi bihagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka