Bimwe mu bimera bifite impumuro yirukana imibu mu nzu

Imibu ni udusimba tubangamira abantu, cyane cyane nijoro kuko aribwo dukunda tuboneka aho abantu bari, urusaku rwatwo igihe abantu baryamye, tukarumana, bikaba bibi cyane iyo ari umubu wa Anophèle (anofele) utera Malariya.

Hari uburyo bwinshi bwo kwirinda umubu burimo inzitiramubu (moustiquaire)ikoreshwa iyo umuntu aryamye, ariko hari igihe imibu ibuza abantu amahoro mu gihe batararyamya bari mu ruganiriro (salon) cyangwa mu kazi n’ahandi.

Aha rero ni ho tugiye kwibanda, tureba bimwe mu bimera bitanga impumuro yirukana imibu.

Umucyayicyayi

Ni ikimera kizwiho kugira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu, ariko ukaba ufite n’ubushobozi bwo kwirukana imibu mu nzu.

Umucyayicyayi
Umucyayicyayi

Ufata ibyatsi byacyo ukabiteka mu mazi akabira neza hanyuma ukayatereka mu nzu. Impumuro yayo yirukana udusimba twinjira mu nzu, cyane cyane imibu. Ku bashobora kubona amavuta akorwa muri mucayicayi (huile essenielle), ni yo yakoreshwa.

Lavande (Lavandula)

Ikimera kizwi nka Lavande
Ikimera kizwi nka Lavande

Ikimera kizwi nka Lavande kizwiho kugira impumuro nziza ikoreshwa mu gutunganya imibavu, amasabune, amavuta n’ibindi. Impumuro yacyo ibasha no kwirukana imibu mu nzu ndetse n’utundi dusimba.

Umwenya (Menthe Poivrée/Mentha piperita)

Umwenya na wo ni ikimera kizwiho kuvura indwara nyinshi zirimo izo mu myanya y’ubuhumekero, ariko kikaba cyifitemo umubavu ubasha kwirukana imibu.

Ibibabi by’inyanya

Ufata ibibabi by’inyanya ukabishyira ahantu imibu yinjirira nko ku idirishya, ku muryango w’inzu cyangwa mu mbuga ndetse no mu busitani. Bituma imibu ihunga. Ikindi, ushobora kubifata ugasa n’ubivugutira mu ntoki buhoro buhoro ukisiga ahantu hatambaye nko ku maboko, ku maguru (niba utambaye ipantaro) no ku birenge. Ibyo bibabi wavuguse ushatse wabishyira no ku kameza kari imbere y’uburiri bwawe bityo imibu ntikwegere.

Geranium
Geranium

Ibindi bimera bizwiho kwirukana imibu ni Jeraniyumu (Geranium) n’ibibabi by’inturusu (Eucalyptus).

Vinaigre yera

Nubwo Vinaigre atari ikimera, ariko na yo yirukana imibu. Fata ikirahure cyangwa agakombe wuzuzemo vinaigre hanyuma ugatereke ku idirishya cyangwa mu muryango, ntabwo imibu izinjira ikarenzeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka