Dore ‘abakurambere’ ba telefone na televiziyo (AMAFOTO)

Ibikoresho binyuranye dukenera muri iki gihe, ibyinshi bifite ibyo twakwita nk’abakurambere babyo kuko hari ibyo usanga byarahinduye isura burundu, ibindi ndetse ntibyongere gukorwa ahubwo bigasimbuzwa ibindi uko ibihe bigenda bisimburana.

Ni ibikoresho byinshi tutarondora byose ngo tubirangize; kuri uri rutonde turibanda kuri Telefone na Televiziyo.

1. Telefone y’umugozi

Telefone y’umugozi ari nayo mukurambere wa telefone zose tubona ubu, yakozwe n’umunya Ecosse Alexander Graham Bell mu 1856, itangira gukoreshwa mu buryo rusange mu 1876, ikomeza kuvugururwa kugeza ku rwego tuyiziho ubu, kuko n’ubwo haje izigendanwa nayo kugeza ubu iracyakoreshwa.

2. Telefone igendanwa

Telefone ya mbere yabayeho idakenera umugozi (telefone igendanwa cyangwa mobile), ni iyo mu bwoko bwa Motorola DynaTAC 8000X yafashaga abantu kuvugana bategeranye cyangwa ngo ikenere umugozi.

Iyo telefone ntabwo yakenerega imirongo izihuza cyangwa insinga zambukiranya uturere kugira ngo abantu babashe kuvugana bari kure. Yakozwe n’Umunyamerika witwa Dr. Martin Cooper mu 1973, kuva ubwo igenda itera imbere haba mu isura no mu mikorere uko ikoranabuhanga ryagenda ritera imbere kugeza n’ubwo dushobora kuzireberaho televiziyo.

3. Televiziyo

Urubuga www.history.com rwanditse ko televiziyo itahimbwe n’umuntu umwe runaka kuko na mbere y’uko itangira kugaragaza amashusho ahagana mu 1940 na 50, igitekerezo cyo kuyihimba cyari gihari kuva na mbere y’uko ikoranabuhanga ritangira kuzana ibyasaga n’ibitangaza.

Imvano ya televiziyo ishobora kureberwa ahagana mu 1830 na 40 igihe umushakashatsi witwa Samuel F.B. Morse yahimbaga uburyo bwo kohereza ubutumwa bwanditse kure hifashishijwe amajwi (telegraph) binyuze mu nsinga. Indi ntambwe yatewe mu 1876 ubwo Alexander Graham Bell yashyiraga ahagaragara telefone ya mbere ikoresha umugozi abantu bakabasha kuvugana bari kure.

Nyuma nibwo yaje gukorana n’abandi bahanga bagenzi be barimo uwitwa Thomas Edison batangira gutekereza ukuntu noneho bashobora gukora igikoresho cyohereza amshusho n’amajwi icyarimwe.
Ahagana mu 1884 ni bwo umushakashatsi w’Umudage Paul Nipkow yateye intambwe y’ingenzi cyane ari nayo urebye yatumye igitekerezo cyo guhimba televiziyo gishoboka akoresheje uburyo bwo kohereza amashusho yifashishije amadisike yikaraga (spinning discs), ari naho abandi bakomereje bagahimba televiziyo nyirizina.

Televiziyo ya mbere yabayeho yakoreshwaga n’amaboko (Mechanical television), ikurikirwa n’iy’amashanyarazi (Electronic televison), hataho iy’amabara (colour television), haza iya dijitale (Digital television), none ubu tugeze kuri televiziyo y’inyaryenge (Smart television).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka