Kiliziya Gatolika yizihiza iminsi myinshi itandukanye buri mwaka, harimo n’umunsi ukomeye w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya ari wo bita Asomusiyo. Kiliziya Gatolika yizera ko Bikira Mariya (nyina wa Yezu) yajyanywe mu ijuru wese, umubiri we na roho ye. Uyu munsi mukuru wizihizwa tariki 15 Kanama buri mwaka, wagizwe (...)
Abantu benshi bakunze kuvuga cyane ku mafunguro afasha gutakaza ibiro cyangwa se kunanuka, ariko ntitwibagirwe ko hari n’abandi baba bifuza kongera ibiro cyangwa kubyibuha.
Buri muntu agira uwo akunda kandi na we akifuza ko amukunda, ariko mu ntangiriro ugasanga bigoye kumenya niba uwo wifuzaho urukundo na we ari ko bimeze.
Chai-chai cyangwa mucyayicyayi, ni icyatsi gihumura cyane ndetse abakunda impumuro yacyo bakunze kugiteka mu cyayi nk’ikirungo , ariko impumuro ya Mucyayicyayi ijya kumera nk’ iy’ indimu ngo yirukana imibu mu nzu.
Izina Bukinanyana mu Karere ka Musanze ryamaze kujya mu mitwe ya bose ko ari agace kubatsemo irimbi, dore ko n’iyo usanze abantu mu makimbirane mu magambo baba bavuga hari ubwo bagira bati “Komeza unyiyenzeho barakujyana Bukinanyana”, abenshi bakumva ko ayo makimbirane ashobora gutera urupfu, mu gihe hambere habarizwaga (...)
Tangawizi ni igihingwa gifite ibyiza bitandukanye nk’uko bisobanurwa ku rubuga www.selinawamucii.com, kandi ngo no kuyihinga ntibigoye ku buryo umuntu yabyikorera iwe mu rugo.
Muri iki gihe u Rwanda kimwe n’isi yose muri rusange, ruri muri gahunda yo gukingira abantu benshi Covid-19 nk’uko biherutse gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima, ni byiza ko abantu basobanukirwa n’impinduka ziba ku mubiri wabo n’uburyo babyitwaramo.
Ni kenshi wumva ngo ‘Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Banki, igihugu cyangwa ikigega mpuzamahanga runaka, yerekeranye n’impano/inguzanyo y’Amadetesi (DTS) cyangwa Unités de Compte (UC mu mpine) abarirwa mu ma miliyoni.
Abantu benshi bakunda kurya imbuto zitandukanye kuko zibaryohera, kuko zifite akamaro ku buzima bwabo, cyane cyane mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri, bityo bikarinda umuntu kurwaragurika.
Umuturage wiyise Rebakure ku rubuga rwa Twitter yandikiye Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, amumenyesha ko ‘mu nda nta kirimo no kwirinda bigoye’, na we ahita amwoherereza amafaranga ayanyujije kuri Mobile Money.
Ubunyobwa ni ikiribwa kizwi cyane mu Rwanda kandi usanga gikunzwe n’abatari bacye, kuko hari abakunda ubunyobwa nk’ikirungo mu biryo, kubukoramo isosi/isupu, abandi bakabukunda bukaranze bakabuhekenya cyangwa se bakanabuhekenya ari bubisi, bitewe n’ibyo umuntu yumva bimuryohera, ariko hari n’ababyeyi bavuga ko batinya (...)
Padiri Amerika Victor umaze iminsi arimo kwandika ibitabo bifasha abashakanye kugarura umubano mwiza no kurushaho kubaka urwo bashinze rugakomera, akanagira inama abifuza gushinga umuryango, asanga kubaho udashatse utari uwihaye Imana ari ubugwari.
Indwara ya depression yugarije abatuye isi, ndetse ubushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko abantu basaga miliyoni 350, ni ukuvuga hafi 5% by’abatuye isi bagezweho na yo.
Ange Kagame, umubyeyi umaze igihe gito yibarutse imfura ye, yeretse ababyeyi bimwe mu byabafasha kubaka ubwonko bw’abana babo kugira ngo bukure neza.
Igitoki cyangwa ibitoki (mu bwinshi), gifite izina ry’ubumenyi mu kilatini, ari ryo Musa acuminata (Musa balbisiana). Ni igihingwa ngandurarugo, kiboneka ku buryo butagoye ndetse n’umuturage wo mu cyiciro cya mbere aba ashobora kukigaburira umuryango we.
Umuntu wigaragambyaga wo mu muryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta wita ku bidukikije wa ‘Greenpeace’ washakaga kugaragaza politiki mbi ya ‘Volkswagen’ ku bijyanye n’ibidukikije, yahanukiye mu kibaga abakinnyi batangiye gukina. Ibyo byabaye ku wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, mu mukino wa Euro 2021 wahuzaga u Bufaransa (...)
Kunywa amazi muri rusange ni byiza ku mubiri w’umuntu, icyakora hari ubushakashatsi bwemeza ko amazi ashyushye ari meza kurushaho.
Konkombure (concombre) ni imboga zitamenyerewe cyane mu Rwanda, ariko abantu benshi bagenda bazimenya kuko zirimo kugera ku masoko atandukanye ndetse n’abahinzi cyane cyane abahinga mu bishanga batangiye kwitabira ubuhinzi bwazo, kuko bavuga ko zitanagora cyane kuzihinga. Ariko se izo konkombure zimaze iki ku bazirya, (...)
Inkeri abenshi bakundira ko zoroha mu kanwa ndetse zikagira n’isukari iringaniye, zigira ibyiza byinshi bamwe bashobora kuba batazi, bazirya kuko bazikunda gusa.
Mu Buhinde, umugeni yapfiriye kuri ‘Alitari’ mu gihe yari arimo asezerana n’umukunzi we, nyuma ubukwe ntibwahagarara, ahubwo umusore yahise asezerana na murumuna w’uwo mugeni wari umaze kwitaba Imana nk’uko byatangajwe n’ababibonye.
Umubyeyi witwa Maria Morgan wo mu Bwongereza araburira abantu, nyuma y’uko apfushije umukobwa we Samantha Jenkins wari ufite imyaka 19, bikaza kugaragara ko yazize kurya shikareti (chewing gum) nyinshi.
Hari abantu bavuga ko badakunda tungurusumu kubera ko ibahumurira nabi, abandi bakavuga ko ibabihira, nyamara burya ngo ni ingenzi cyane ku buryo yagombye kujya ihora hafi, cyane cyane ku bantu bafite abana bato bagitoragura bikabatera inzoka zo mu nda ndetse n’abakunda guhorana inkorora n’ibicurane.
Mu buzima habamo byinshi, ibibi n’ibyiza, bimwe bikaba ngombwa kubyirinda kugira ngo ubuzima burusheho kuba bwiza.Ubushize twabagejejeho urutonde rwa bimwe muri byo, ariko ibi ni ibindi bintu abantu bakwirinda mu buzima kugira ngo babashe kubana n’abandi mu mahoro.
Uretse kuba umuneke ari urubuto ruryoha ku bantu barukunda, burya ngo ni n’ingirakamaro cyane ku buzima bw’umuntu mu buryo butandukanye, bitewe n’intungamubiri wifitemo. rubisobanura.
Ibi ni bimwe umuntu yagombye kwirinda mu buzima kugira ngo abane n’abandi, badahora bamwibazaho kubera imyitwarire ye.
Hari abantu bumva ibihwagari bagatekereza amavuta y’ibihwagari gusa kuko ari yo bakunze kubona mu masoko, ariko ibihwagari biraribwa nk’uko abantu barya ubunyobwa, bagakoresha ifu yabyo mu mboga zitandukanye, bikaba byiza cyane ku mugore utwite.
Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umubiri utakaje ubushobozi bwo kugenzura ukwiyongera k’uturemangingo tw’umubiri (cell division), ari byo bitera kurwara kanseri.
Hari abantu barya avoka kuko bazikunda gusa, ariko batazi icyo zimara mu buzima bwabo, nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ibintu bitandukanye byagombye gutuma umuntu ayongera ku mafunguro ye, ndetse ababyeyi bakibuka kuzongera ku byo bagaburira abana babo.
Intagarasoryo cyangwa inkarishya, zibarirwa mu bwoko bw’intoryi, ariko intaragasoryo zo ziba ari ntoya cyane zingana n’amashaza kandi zikunda kwimeza, iyo akaba ari impamvu bamwe bazita intoryi zo mu gasozi (aubergine sauvage/Turkey berry). Intagarasoryo muri rusange zigira ibara ry’icyatsi kibisi, ariko iyo zimaze kurenza (...)
Ubunyobwa bubarirwa mu muryango umwe n’ibihingwa nk’amashaza n’ibishyimbo, n’ubwo ubunyobwa ku rundi ruhande ari ikinyamavuta mu gihe ibyo bindi bitari ibinyamavuta.