Guinness World Records yemeje ko umutetsi wo muri Nigeria Hilda Baci, ari we ufite umuhigo mushya wo kumara amasaha menshi atetse aho yamaze amasaha 93 n’iminota 11.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa umutobe (jus) wa beterave, bifasha mu guhangana n’indwara z’umutima, ndetse bunasaba abarwayi bazo ko bajya bawunywa buri munsi.
Indabo za ‘Cloves’ uretse kuba zikoreshwa nk’ikirungo gituma amafunguro ahumura neza cyane cyane mu bice byo muri Asia y’u Burasirazuba. Izo ndabo zifite akamaro gakomeye ku buzima bw’abantu bazikoresha kuko zifitemo ubushobozi bwo kugabanya isukari mu maraso, kongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu n’ibindi byinshi (...)
Baking soda cyangwa bicarbonate de sodium ikoreshwa mu bintu byinshi byaba ibijyanye n’ubuzima, isuku muri rusange, n’ibindi. Uyu munsi tugiye kwibanda ku buryo ikoreshwa mu gukesha amenyo no kwirukana impumuro mbi mu kanwa.
Kiliziya y’u Bwongereza (The Church of England) yasohoye raporo yise ‘Love Matters’ (Iby’Urukundo) igaragaza ko abantu b’ingaragu bagombye guhabwa agaciro kandi bakagenerwa igihe cyo kwizihizwa muri kiliziya no mu muryango mugari.
Uruzinduko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akubutsemo mu Burengerazuba bwa Afurika rwamwongereye ibigwi, birimo no kwitirirwa ikindi gikorwa remezo gikomeye. Ni ikiraro yitiriwe muri Guinée-Conakry, kije gisanga umuhanda yitiriwe muri Malawi mu 2007. Kuri ubu hari bamwe batangiye kugaragaza ko bifuza ko na Stade Amahoro (...)
Gukoresha igikakarubamba bigira akamaro mu buryo butandukanye, yaba ku bijyanye no kwita ku ruhu cg kwita ku misatsi.
Buri munsi dufata amafunguro atandukanye, hakabamo amwe dushobora kuba tuzi ko arushya urwungano ngongozi, n’andi dushobora kuba tutabizi, kandi nyamara no mu biribwa by’umwimerere (bitanyuze mu nganda), habamo ibishobora kunaniza igogora bigatera kumerwa nabi mu nda (gutumba, kugira ikirungurira no kubura amahwemo).
ltariki ya mbere Mata buri mwaka hari abayihinduye umunsi wo kubeshya no gutebya, n’ubwo benshi babona ari icyaha gikwiye kwamaganwa. Uyu munsi ngo watangiye kwizihizwa mu Bufaransa mu mwaka wa 1564, ubwo Umwami waho witwaga Charles wa cyenda (IX) yahinduraga isabukuru yo gutangira umwaka(ubunani) igashyirwa ku itariki (...)
Umujagararo cyangwa se ‘stress’ mu ndimi z’amahanga , ugira ibimenyetso bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu nubwo hari igihe atamenya ko ibyo arimo kunyuramo biterwa na stress, ahubwo akaba yabyitirira indwara yindi nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu by’ubuzima ku rubuga www.mayoclinic.org.
Ibintu bikoreshwa mu mwanya w’isukari mu gutuma amafunguro n’ibinyobwa biryohera ‘artificial sweeteners’, bikoreshwa hagamijwe kwirinda isukari isanzwe, nabyo ngo si byiza kuko bigira ingaruka.
Kubira ibyuya byinshi nijoro, cyangwa gututubikana birenze urugero mu gihe umuntu asinziriye, ngo bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo zimwe ziba ari iz’igihe gito kandi zitanakomeye, mu gihe izindi zo zisaba kujya kwa muganga.
Ubwonko bw’umuntu bukenera kwitabwaho, by’umwihariko kugira ngo buzakomeze kugira imikorere myiza no mu gihe umuntu azaba ageze mu zabukuru. Ubushakashatsi dusanga ku rubuga www.passeportsante.net bugaragaza bimwe mu bibangamira ubuzima bwiza bw’ubwonko n’ibyakorwa kugira ngo bumererwe neza.
Kuva kera na kare, inkubi z’imiyaga zivanze n’imvura za karahabutaka zagiye zikorwaho ubushakashatsi zinandikwaho amakuru, ariko kuzishakira amazina bikaba ingorabahizi kubera ko iyo miyaga igira ubukana n’ingaruka bitandukanye.
Turmeric/Curcuma cyangwa ikinzari, ni ikirungo cy’ifu ikorwa mu mizi y’ikimera gikomoka muri Aziya, kiba gifite ibara ry’umuhondo, kiri mu muryango umwe na tangawizi.
Ifi yagombye kuba mu mafunguro y’ibanze abantu bafata, kubera intungamubiri nziza yifitemo, nk’uko bisobanurwa n’abahanga mu by’imirire mu nkuru dukesha urubuga www.findus.fr.
Agapira gashyirwa mu gifu (ballon gastrique), ni ubundi buryo budasaba kubanza kubagwa, bwifashishwa n’abantu bifuza kugabanya ibiro.
Impyiko ni ingenzi mu buzima bw’umuntu ku buryo bukomeye, bityo ni ngombwa kuzitaho no kuzirinda, binyuze mu kurya indyo yuzuye kandi iboneye, no kugenzura amafunguro umuntu afata cyane cyane za poroteyine n’ibyo kurya birimo umunyu mwinshi.
Muri iki igihe Kiliziya Gatolika iri mu gisibo, irasaba umukirisitu wese kwigomwa ibyishimo, akarushaho gusenga cyane kugira ngo habeho gusabana n’Imana. Bamwe mu bagabo baganiriye na Kigali Today bahamya ko igisibo gisobanuye byinshi ku mukirisitu, ari yo mpamvu bamwe basanga ntacyo batakwigomwa ndetse no gutera (...)
Urubuto rw’umwembe rukomoka muri Aziya y’Amajyepfo, ariko ubu ruhingwa no ku yindi migabane itandukanye. Ubushakashatsi bugaragaza ko rukize ku byitwa ‘antioxydants’ bifasha umubiri w’umuntu gukora neza nk’uko urubuga www.bbc.com rwabisobanura.
Kugabanya ibiro ku bantu bafite umubyibuho ukabije ntibikunze kuborohera, gusa hano hari amafunguro impuguke zibasaba kureka, bikaba byabafasha kugera ku ntego yabo.
Abagore bahawe intanga kwa muganga babwirwa ko ari iz’abantu batandukanye, baza gutungurwa no kubyara abana basa.
Urugereko rw’urukiko rukuru rukorera i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda rwakatiye Jean Twagiramungu gufungwa imyaka 25 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.
Muri iyi minsi usanga abantu babwirana bati muze tujye kurya igiti kwa kanaka, ukibaza ukuntu umuntu arya igiti bikagushobera, ariko baba bavuga inyama bita igiti.
Shikarete (chewing gum) ushobora kwibaza ko ari ya vuba, nyamara yatangiye kuribwa kuva cyera cyane mu myaka 6,000 ishize, uretse ko itari imeze nkuko tuyizi ubu.
Mu bikoni bitandukanye bya Hoteli cyangwa se mu tubari niho hakunze kugaragara ifunguro rikundwa na benshi, rigizwe n’inkoko yokeje ariko imbere harimo umuceri.
Kugubwa nabi n’amafunguro ni uburwayi buterwa no kurya amafunguro ahumanye kubera za mikorobe n’utundi dukoko cyangwa ibiryo bitera indwara. Bitewe n’ubwoko bw’ubwandu, ibimenyetso bikurikira bishobora kugaragara hashize amasaha menshi, iminsi cyangwa ibyumweru nyuma y’igogora.
Icya mbere cy’ibanze abakoresha umuhanda bagomba kumenya ni uko aho waba uri hose, waba uri umunyamaguru, waba utwaye ikinyabiziga, uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemererwa n’amategeko yo mu muhanda ntibushobora gusimbura umutekano wawe.
Abantu benshi ku Isi bishimira umunsi mukuru wa Noheli, nyamara bamwe ntibasobanukiwe aho uwo munsi mukuru wizihizwa nyirizina na Kiliziya Gatolika waturutse. Icyakora Padiri Ndagijimana Theogene arawusobanura byimbitse.
Iyo uri umusore ukaba wifuza kugirana umubano wihariye n’inkumi (ibyo urubyiruko rukunze kwita kujya mu rukundo), akenshi usanga bigora kumenya neza aho umukobwa ahagaze, umunsi umwe ukabona arakwishimiye, undi munsi ukabona arasa n’utakwitayeho.