Zambia: Kurwana kw’ababyeyi kwatumye bihekura

Muri Zambia, ababyeyi barwaniye hejuru y’umwana ufite ukwezi n’ibyumweru bitatu, wari uryamye ku buriri baramugwira ahita apfa ako kanya.

Nk’uko byatangajwe na Televiziyo ya ‘Diamond Tv’ y’aho muri Zambia, urupfu rw’uwo mwana rwabereye ahitwa, i Reuben mu Karere ka Shiwangandu mu Ntara ya Muchinga, aho ababyeyi be, babyutse mu ma saa moya za mu gitondo barwana, nyuma bagwira uwo mwana wari uryamye ku gitanda.

Bivugwa nyuma gato yo kubona ko umwana wabo apfuye, bahise babibwira umuturanyi wabo, uwo muturanyi nawe abimenyesha Polisi, asobonura uko urupfu rw’umwana rwagenze.

Nyuma yo kumva uburemere bw’icyo kibazo bari bagize, umugabo n’umugore we, bafashe umwanzuro wo kuva mu rugo rwabo barahunga, ku buryo ngo ntawuzi aho baherereye.

Abo babyeyi, biyiciye umwana, umugabo yitwa Shadrick Chanda w’imyaka 50 y’amavuko, naho umugore we akitwa Rebecca Mbikiloni w’imyaka 45 y’amavuko.
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Muchinga, Kaunda Mubanga yatangaje ko kugeza ubu, Polisi irimo gushakisha abo babyeyi.

Umurambo w’uwo mwana w’uruhinja wo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bikuru bya Chinsali , mu gihe utegereje gukorerwa isuzuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka