Umubare w’abicwa na Malaria muri Afurika waragabanutse - OMS

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima WHO/OMS ya 2023, yagaragaje ko imibare y’abicwa na Malaria muri Afurika yagabanutse muri iyi myaka ibiri yikurikiranya.

Imfu ziterwa na Malaria zaragabanutse-OMS
Imfu ziterwa na Malaria zaragabanutse-OMS

Abantu bishwe na Malaria ku Isi hose muri rusange mu 2022, nk’uko bigaragara muri raporo ya OMS ni 608 000, mu gihe mu 2021 abashwe nayo bari 619000, bavuye kuri 625000 mu 2020.

Iyo raporo ya OMS igaragaza ko n’ubwo umubare w’abicwa na Malaria ugabanuka muri rusange, ariko umubare w’abayirwara ukomeza kwiyongera. Umugabane w’Afurika ni wo wibasirwa cyane n’iyo ndwara.

Mu mfu 608 000 z’abantu bishwe na Malaria muri 2022, izigera kuri 580 000, ni ukuvuga 95% y’imfu zatewe na Malaria, zabereye ku Mugabane w’Afurika.

Muri abo bishwe na Malaria muri Afurika mu 2022, abagera ku 8 mu 10 ni abana bato bapfuye bafite munsi y’imyaka itanu y’amavuko, nk’uko byatangajwe na OMS mu nkuru dukesha RFI.
Ibihugu bitanu bya mbere byibasirwa na Malaria by’umwihariko kurusha ibindi ku Mugabane w’Afurika nk’uko bigaragazwa na raporo ya OMS, ni Nigeria, Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Uganda, Mozambique ndetse na Niger.

OMS ivuga ko icyorezo cya Covid-19 n’ibibazo by’umutekano mukeya muri Afurika, cyane Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, byagize uruhare mu kudindiza ubukangurambaga no kumenyakanisha indwara ya Malaria.

Gusa n’ubwo hari ibyo bibazo byabangamiwe ubukangurambaga kuri Malaria muri Afurika, ariko OMS yemeze ko umubare w’imfu z’abantu bicwa na Malaria ku Mugabane zagabanutse cyane kuko zavuye ku 140 zigera kuri 55 mu baturage 100 000 hagati y’umwaka 2000 na 2022.

OMS ivuga ko umubare munini w’abatuye Afurika, nibamara guhabwa inkingo nshya ebyiri za Malaria bizafasha cyane mu ku rwanya iyo ndwara.

Mu nama ya COP28, irimo kubera i Dubai, yiga ku bidukikije n’imihindagurike y’ikirere, OMS yagaragaje isano iri hagati y’imihindagurikire y’ikirere n’ubwiyongere bw’umubare w’abarwara Malaria, bityo ko hakenewe kugira igikorwa mu kugabanya iyangirika ry’ikirere cyane cyane mu bice by’Isi bikennye, kugira ngo bigabanye ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere nk’uko byasobanuwe na Tedros Adhanom Ghebreyesus, Umuyobozi mukuru wa OMS.

Yagize ati, “ Guhinduka kw’ikirere bigira ingaruka nyinshi. Urugero rufatika ni imyuzure yo muri Pakistan mu 2022, yatumye umubare w’abarwara Malaria wikuba gatanu muri icyo gihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka