Umubano ushingiye ku bucuruzi hagati ya Zambia n’u Rwanda ugiye kongerwamo ingufu

Perezida Kagame yavuze ko umubano w’u Rwanda na Zambia muri rusange uri ku rwego rushimishije, ariko avuga ko ukwiye kwaguka ukagera cyane cyane no mu bucuruzi, ngo kuko mu cyiciro cy’ubucuruzi utaragera mu rwego rushimishije.

Perezida Kagame na Edgar Lungu wa Zambia mu biganiro
Perezida Kagame na Edgar Lungu wa Zambia mu biganiro

Yabitangaje ku munsi wa mbere w’uruzinduko rw’akazi yagiriye mu gihugu cya Zambia, rwatangiye kuri uyu wa 19 Kamena 2017.

Mu biganiro yagiranye na Perezida Edgard Lungu wa Zambia, Perezida Kagame yashimye byinshi bimaze kugerwaho mu mubano w’u Rwanda na Zambia, ahamya ko ubufatanye bw’ibi bihugu buzatuma n’ibindi byinshi bigerwaho, cyane cyane mu bucuruzi.

Yagize ati “Ubucuruzi buracyari ku gipimo cyo hasi ariko bushobora kwiyongera. Nizeye ko dushobora kongera ubufatanye bwacu mu kohererezanya no gutumiza ibicuruzwa.

Turashaka kongera no gushyira ingufu mu mikoranire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, kugira ngo twubake umubano ukomeye ushingiye ku bukungu.”

Ibiganiro byitabiriwe n'abayobozi batandukanye mu bihugu byombi
Ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu bihugu byombi

Muri ibi biganiro kandi Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi, bwatumye Kompanyi Nyarwanda ikora ubwikorezi mu Ndege RwandAir, igira icyerekezo i Lusaka mu Murwa mukuru wa Zambia.

Yavuze ko u Rwanda rwishimiye cyane kuba iki gikorwa cyaragezweho, anizeza koi bi biganiro yagiranye na Perezida Edgar Lungu birushaho gukomeza uwo mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi.

Yanagarutse ku mavugurura y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika yakoze afatanyije n’itsinda ry’inzobere icyenda , avuga ko Afurika ikwiriye gukomeza gushyira hamwe, ikavuga rumwe kugira ngo izabashe kugira ijambo mu ruhando Mpuzamahanga.

Ibiganiro byo ku munsi wa mbere byasoje hasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’indege, igisirikare, umutekano no kohererezanya abanyabyaha.

Hasinywe amasezerano y'Ubufatanye hagati y'ibihugu byombi
Hasinywe amasezerano y’Ubufatanye hagati y’ibihugu byombi

Muri uru ruzinduko rugikomeje abakuru b’ibihugu byombi banasuye uruganda rutunganya ibyuma ruherereye mu Mujyi wa Kafue, ndetse by’umwihariko Perezida Kagame ashyira indabo ku rwibutso rw’aho abaperezida batatu ba Zambia baheruka bitabye Imana bashyinguye.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Zambia rurakomeje
Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Zambia rurakomeje

Reba Video y’Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Zambia

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

total agree with Nizeye u Rwanda ruzaba uregero mubindi bihugu

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 18-12-2017  →  Musubize

u Rwanda rukomeje kwagura imipaka hirya no hino, ibi bigirira akamaro gakomeye abanyarwanda ndetse n’abaturarwanda muri rusange, nkaba mpamya ntashidikanya ko ubuyobozi bwiza dufite nituvugumana, tugakomeza kubusigasira uru Rwanda ruzaba igitangaza muri Afurika ndetse no ku Isi yose

nizeye yanditse ku itariki ya: 20-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka