Tanzania: Umugore afunzwe azira gutunga imbunda y’inkorano

Umuturage witwa Shangwe Lodrick w’imyaka 35, utuye ahitwa Bangwe mu gace ka Sumbawanga, ari mu maboko y’inzego z’umutekano akurikiranyweho gutunga imbunda ya ‘shortgun/SMG’ yakozwe mu buryo bwa gakondo, akaba yari ayitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yafatanywe imbunda y'incurano bikekwa ko yakoreshwaga mu kwiba
Yafatanywe imbunda y’incurano bikekwa ko yakoreshwaga mu kwiba

Komanda wa Polisi mu Ntara ya Rukwa, Shadrack Masija, yemeje iby’ifatwa ry’uwo mugore uwo yarimo aganira n’itangazamakuru ejo ku wa Gatanu tariki 3 Kanama 2023, nk’uko bytangajwe n’ikinyamakuru Mwananchi cyandikirwa muri icyo gihugu cya Tanzania.

Komanda Masija yavuze ko iyo mbunda uwo mugore yari atunze yari yarakozwe mu buryo wa gakondo, ndetse ikaba yari irimo n’amasasu 8 yakozeshwaga mu bikorwa by’urugomo.

Komanda Masija yagize ati, " Abasamariya beza baduhaye amakuru, nibwo Polisi yagiye mu rugo rw’uwo mugore, barasaka babona iyo mbunda bivugwa ko yakoreshwaga mu kwiba amafaranga mu maduka atanga serivisi zo gihererekanya amafaranga kuri telefoni n’ahandi."

Uwo muyobozi wa Polisi yavuze ko uwo mugore yagejejwe mu rukiko nyuma y’uko iperereza rirangiye, kuko amategeko akore akazi kayo kuri dosiye ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka