Tanzania: Abantu 33 barokotse impanuka y’indege

Abantu 33 barimo abagenzi 30, abapilote 2 ndetse n’ushinzwe kwita ku bagenzi bari mu ndege 1, bose barokotse impanuka y’indege ubwo yagiraga ikibazo cya tekiniki mu gihe yarimo ishaka kugwa ku kibuga cy’indege kiri muri Pariki y’igihugu y’ahitwa Mikumi mu Ntara ya Morogoro muri Tanzaniya.

Indege ya Unity Air Zanzibar
Indege ya Unity Air Zanzibar

Ibitanzamakuru bitandukanye by’aho muri Tanzania, birimo Mwananchi cyatangaje ko iyo ndege yagize ikibazo cya teikiniki ari iya Kompanyi y’indege ya Unity Air 5H-MJH ya EMBRAER 120, yari ivuye ahitwa Zanzibar.

Ni indege yari itwaye abagenzi bagiye mu bikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki y’igihugu Mikumi, igira ikibazo cya tekiniki mu gihe yarimo ishaka kugwa ku Kibuga cya Kikoboga kiri aho muri Pariki ya Mikumi.

Ubuyobozi bwa Pariki z’igihugu za Tanzania (TANAPA), bwatangaje ko abapilote bafatnyije n’abashinzwe umutekano kuri icyo kibuga cy’icyo kibuga cy’indege cyo muri Pariki ya Mikumi bakoze ibishoboka byose kugira ngo ntihagire abantu bagira ikibazo muri iyo mpanuka.

Umuyobozi mukuru wa TANAPA, Catherine Mbena, yagize ati, “Abagenzi 30, abapilote 2, n’ushinzwe kwita ku bagenzi mu ndege 1, bose bameze neza kandi bakomeje gahunda yabo yo gusura pariki”.

“Ikibuga cy’indege gikomeje gukoreshwa na gahunda zo gusura pariki zirakomeje uko bisanzwe…”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka