Sierra Leone: Agahenge kongeye kugaruka

Abaturage ba Sierra-Léone batangiye gusubira mu buzima busanzwe nyuma y’imvururu zikomeye zabaye muri iki gihugu ziturutse ku mirwano hagati y’ingabo za Leta n’abashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi.

Abaturage batangiye gusubira mu bikorwa byabo muri Freetown
Abaturage batangiye gusubira mu bikorwa byabo muri Freetown

Nyuma y’uko hagarutse agahenge, guverinoma yoroheje ingamba zashyiragaho amasaha ntarengwa yo kuba abantu bavuye mu muhanda yari ashyizweho guhera tariki 26 Ugushyingo 2023.

Aho muri Freetown, ku ku Cyumweru mu masaha ya mu gitondo, abantu batahise bamenyekana, bagabye igitero aho abasirikare baba mu Murwa mukuru Freetown, batangira kurasa, bafungura abanyururu, bituma abo basirikare nabo batangira kwirwanaho ari naho haturutse urufaya rw’amasasu rwumvikanye muri uwo mujyi.

Umuvugizi w’igisirikare Colonel Issa Bangura yabwiye Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ‘AFP’ ko abasirikare bagera kuri 13 bahasize ubuzima, abandi 8 barakomereka, ubu hakaba hashakishwa ababigizemo uruhare batarafatwa.

Yagize ati, " Twatangije ibikorwa byo gushakisha abagize uruhare muri kiriya gitero bose, barimo abasirikare bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abakiri mu kazi”.

Abayobozi muri iki gihugu bise iki gikorwa ‘kugerageza guhirika ubutegetsi’, ibintu bamaganye bivuye inyuma.

Guhera kuri uyu wa mbere, amabwiriza ajyanye n’umukwabu udasanzwe, yorohejwe, kuko abantu basabwa kuba bari mu ngo zabo guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, kugeza ubwo hazatangwa andi mabwiriza mashya.

Ubuzima bwongeye kugaruka muri Freetown, ibikorwa byose byari byahagaze bimwe byafunguwe, nta bantu batemberaga ariko birasa n’aho batangiye gusohoka mu mazu. Amaduka amwe yongeye gufungura, amabanki yafunguye, ndetse n’imodoka zitwara abagenzi zongeye gukora.

Ku rundi ruhande ariko, amashuri yo ntarafungura ndetse n’amaduka amwe n’amwe yakomeje gufunga nk’uko byatangajwe na RFI.

Abacuruzi bamwe bavuze ko bafite ubwoba bwo guhita bafungura amaduka kugira ngo badasahurwa ibicuruzwa byabo kuko kuri bo, Ubuyobozi bwa Sierra Leone ngo budashobora gusubiza ibintu mu buryo neza.

Minisitiri Chernor Bah, ushinzwe itumanaho n’uburere mboneragihugu muri Sierra Leone, yavuze ko abagize uruhare rw’ingenzi muri izo mvururu, bafashwe, ubu bakaba barimo kubazwa n’inzego zibishinzwe, n’ubwo atemeza niba icyabaye ari ‘Coup d’Etat’ yari igiye kuba, ahubwo akavuga ko byose bisaba gutegereza ibizava mu iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka