Raila Odinga yavuze ko Guverinoma ya Ruto yavumwe n’Imana

Raila Odinga, umuyobozi w’ishyaka rya ‘Muungano wa Azimio la Umoja One Kenya’ yemeza ko ubutegetsi wa Ruto bwavumwe n’Imana kubera ko yibye intsinzi ubundi yari iye. Ati ubu " ikintu cyose akozeho kirabora".

Raila Odinga yavuze ko guverinoma ya Perezida William Ruto yavumwe n’Imana, bityo ko idashobora kuzana impinduka n’imwe nziza muri Kenya, nubwo yahabwa manda y’imyaka 100.

Raila, yavuze ko Imana itashimishijwe n’ubutegetsi bw’ishyaka rya ‘Kenya Kwanza Alliance/Muungano wa Kenya Kwanza’ kuko ryibye intsinzi ya Azimio.

Inkuru dukesha ‘Tuko’ cyandikirwa muri Kenya, ivuga ko Raila Odinga, yahamije ko amakosa aherutse kugaragara mu bizamini bya Leta by’uburezi bw’ibanze aho muri Kenya (KCPE), nacyo cyari ikimenyetso cy’umuvumo w’Imana.

Yagize ati, " Guverinoma ya Ruto yavumwe n’Imana kuko yibye intsinzi yanjye. Nimurebe ibiherutse kuba mu bizamini bya Leta. Abana biga mu ishuri rimwe bose babona amanota angana?Icyo ni ikizamini bwoko ki? Ikintu cyose Guverinoma ya Ruto ikozeho kirabora kubera umuvumo w’Imana”.

Ubwo yari muri Kawunti ya Nyamira, ejo ku itariki 27 Ugushyingo , Raila yavuze ko ibibazo byugaritse ubutegetsi bwa ‘Kenya Kwanza’, biterwa no kuba bwaribye intsinzi ye. Yavuze ko Guverinoma ya Ruto, yananiwe gushyira mu bikorwa ibyo yasezeranije abaturage mu gihe cyo kwiyamamaza, kuko Imana itigeze yishimira gahunda zayo.

Raila ahamya ko ‘Kenya Kwanza Alliance’ yavumwe n’Imana, iyo akaba ari yo mpamvu icyo Ruto akozeho cyose kibora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka