Perezida Macky Sall yatangaje ko ataziyamamariza indi manda

Perezida wa Sénégal Macky Sall yavuze ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 25/02/2024.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida Macky Sall yanditse ubutumwa bumenyesha abaturage ba Sénégal ko n’ubwo itegeko nshinga ry’iki gihugu rimwemerera kongera kwiyamamaza we ku giti cye yafashe icyemezo cyo kutaziyamamariza indi manda mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2024.

Ibi byo kutiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yanabitangarije kuri Tereviziyo Perezida Macky Sall, yagize ati: "Habayeho guhwihwisa kwinshi hanavugwa byinshi ku kuba nshobora kongera kwiyamamariza indi manda muri ariya matora.

Iki n’icyemezo nafashe mu bushishozi cyo kutiyamamaza nk’umukandida mu matora ari imbere. Sénégal yuzuyemo abayobozi bashoboye bageza iki gihugu ku iterambere".

Sénégal yakunze kugaragaramo imyigaragambo ku kuba urukiko rwarakatiye igifungo cy’imyaka ibiri Ousmane Sonko ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kubera icyaha cyo kuyobya urubyiruko".

Abigaragambya biraye mu mihanda yo mu mijyi myinshi, ndetse abantu nibura 16 bahasiga ubuzima.

Sonko ubwo yaburanaga yahakanye ibyaha yaregwaga avuga ko nta kibi yakoze, ndetse n’abamushyigikiye bakavuga ko urubanza rwe yari amayeri ya politiki yo kumubuza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.

Perezida wa Sénégal Macky Sall yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2012 akaba yari amaze kwiyamamariza manda ebyiri gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDAMWEMEYE

LAURENT yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka