Nigeria: Umusaza yishe umukecuru bashakanye amuziza kwanga ko baryamana

Umusaza w’imyaka 84, witwa Gabriel Ahuwa, yemeje ko yishe umugore we w’imyaka 75 kubera umujinya kuko ngo yangaga ko baryamana, kandi akajya anumva bamubwira hari abayobozi bo mu itorero baryamana n’uwo mugore we.

Umusaza w'imyaka 84 yishe umugore we w'imyaka 75
Umusaza w’imyaka 84 yishe umugore we w’imyaka 75

Uwo musaza yafashwe na Polisi akurikiranywe icyaha cy’ubwicanyi nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Polisi muri Leta ya Edo, Benin City, SP Chidi Nwabuzor.

Gabriel Ahuwa, yavuze ko ashinja umugore we kuba yararyamanaga n’abayobozi bo mu itorero yasengeragamo ariko we yamusaba ko baryama akamuhakanira. Ibyo rero ngo ni byo yatumye agira umujinya yica uwo mugore we bari bafitanye abana barindwi (7).

Nyuma yo gufatwa na Polisi uwo musaza yagize ati, “ Kubera ibyo byose, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize nari ndi mu rugo, maze mafata umuhoro ndamutemagura. Nabikoze mbitewe n’umujinya, kubera ko atanyubahaga kandi nshaka ko abantu babimenya.”

Yongeyeho ati, “ Umugore wanjye ntanyumva, igihe cyose musabye ko turyamana arabyanga. Dufitanye abana barindwi abahungu batanu n’abakobwa babiri. Nabibwiye umuryango wanjye n’umuryango we, ariko ntibashatse kunyumva, bituma akomeza ubuzima yiberagamo, nkajya numva amakuru ko hari abayobozi bo mu itorero aryamana nabo.

" Uko namusabaga ko turyamana yambwiraga ko arwaye cyangwa ko afite ibibyimba mu nda, ariko nkumva ko hari abandi bagabo aryamana nabo kandi njyewe ntafite amafaranga yo kugura indaya ku muhanda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo,abashakanye benshi bapfa imibonano-mpuzabitsina.Bigatuma bacana inyuma,bahukana cyangwa batandukana (divorce).Ndetse bamwe baricana.Ni ikintu gisenya ingo nyinshi.Imana yaturemye,ibwira abashakanye ngo:"Ntimukimane".Bisome muli Abakorinto ba mbere,igice cya 7,umurongo wa 5.Ariko ikongeraho ko abasambanyi,abatinganyi,abajura,abicanyi,abarwana,abarya ruswa,etc...batazaba mu bwami bwayo.Niba dushaka kuzabaho iteka muli paradis,no kuzuka ku munsi wa nyuma,tujye twumvira imana yaturemye.

gisagara yanditse ku itariki ya: 22-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka